AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Yanditswe Apr, 27 2024 10:35 AM | 68,072 Views



Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko umubare w'imanza Leta itsinda muri dosiye z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta wavuye ku kigero cya 76% mu 2018/2019, ugera kuri 81% mu 2023. Muri iyi myaka itanu hakiriwe dosiye 4698.

Yabitangaje mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024, cyagarutse ku micungire y'Umutungo wa Leta no gukurikirana abayihombya.

Cyitabiriwe na Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, Depite Muhakwa Valens; Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire; Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta [OAG] ruheruka gutangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2023, miliyari 2,5 Frw zakoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko. Ayari yakoreshejwe nabi umwaka ushize yari miliyari 6,4 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ayo ari amafaranga ya Leta yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa bidakurikije amategeko ndetse no kuba harabaye inyerezwa cyangwa isesagura ry’umutungo rusange.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko Leta yagaruje asaga miliyari 3 Frw yari yanyerejwe mu mutungo wayo hagati ya 2015-2021.

Ati “Abaregwa muri izi dosiye ni 526 barimo abaciwe ihazabu n'abategetswe gusubiza amafaranga.’’

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko kuba abantu bakomeza gukora amakosa bitari uko bashiritse ubwoba.

Ati “Ntabwo raporo [y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta] tuyibika mu kabati. Turayisesengura ariko turabonamo ibyaha n’amakosa atandukanye.’’

Yagaragaje ko iyo raporo imaze gukorwa, Ubushinjacyaha buyihabwa bukayisesengura.

Ati “Twafashe ingamba zifasha gukurikirana izo raporo. Dufite urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu ku Bushinjacyaha bukuru, ni abashinjacyaha 12, no muri buri ntara hari umwe ku buryo bose ari 24.’’

Yavuze ko banakorana na RIB mu kugenza ibyo byaha byiganjemo ibyo kunyereza umutungo wa Leta, gukoresha nabi umutungo wa Leta, ruswa, isonera ritemewe n’amategeko n’ibindi.

Yagaragaje ko buri mwaka iyo urebye harimo ikigabanuka ariko haracyarimo ibyaha.

Ati “Mu myaka itanu yari amadosiye 28 yakurikiranywemo abantu 69. Twe twifuza ko bitabaho. Ntibyumvikana ko abantu bahora bitaba, bakajya mu Nteko, bisobanura.’’

“Iyo twakiriye raporo turakurikirana ndetse tukajya mu nkiko, tuba tugamije ko dutsinda. Dutangira mu 2018/2019, twatsindaga imanza ku kigero cya 76%, ibyaha ababikora ni abanyabwenge. Ibyaha biragoye. Ni yo mpamvu hagiyeho iryo tsinda ngo rihugurwe rinamenye uko ribikurikirana.  Ubu tugeze kuri 81%, ku kigero cyo gutsinda imanza.’’

Amafaranga agaruzwa nko kuva mu 2015-2021 arimo asaga miliyari 1 na miliyoni 964 Frw, acibwa nk’ihazabu arenga miliyari 1 na miliyoni 461 n’ayandi, yose hamwe arenga miliyari 3 Frw.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko mu bigo bakira mu Nteko babibaza ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta hagenda haba impinduka kuva mu myaka 14 ishize babyakira.

Ati “Ibigo byitaba PAC, mu myaka nk’ibiri ishize uturere twose twaritabaga. Ariko ubu ni duke dufite mu tuzitaba.’’

9 9 Gicurasi kugera mu kwa Gatanu tuzaba tubaza ibigo twasesenguye amakuru

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko abantu bakwiye gukorera mu mucyo n’ibyo bakora bikamenyekana.

Ati “Inama zitangwa zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 59%, urebye ibigo byose byasuwe. Icyiza ni uko bigenda bizamuka kuko ubushize byari 57%. Birasaba ko abo bayobozi bashyira umutima ku nama tuba twatanze.’’

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza, yavuze ko Nk’Abanyarwanda bakwiriye gukora binyuze mu mucyo.

Ati “Ni yo mpamvu usanga hari ibihugu bitagira guverinoma ariko ubuzima bugakomeza. Biba bivuze ko abantu bize, bajya mu myanya bagakora ibikwiye gukorwa. Amasomo dukuye mu myaka 30 ishize ni uko tuba dufite abayobozi bakora ibikwiye gukorwa. Icya kabiri ni gute abaturage twakomeza kubaha ibituma babaza abayobozi ibyo bakora.’’

Kuva ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata kugera ku wa 9 Gicurasi 2024, PAC izaba yakira ibigo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nk’ibitarakoresheje neza umutungo wa Leta.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano