Yanditswe Jul, 05 2021 16:10 PM | 48,830 Views
Kuri uyu wa Mbere mu
karere ka Nyarugenge hatashywe
inzu zubakiwe imiryango 8 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye,
zikaba ziherereye mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rugendabari muri Mageragere
Iyi miryango 8 isanzemo indi 80 yahageze mbere, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko gutuza neza abatishoboye, ari ukubafasha kwibohora bya nyabyo bakiteza imbere.
Ambiance...
Ni umudugudu watashwe kuri uyu wa mbere ugizwe n'inzu umunani muri imwe cyangwa (Eight in One). Watujwemo imiryango umunani yiyongeye ku yindi 80 yari ihasanzwe. Abatujwe bemeza ko Leta ibakuye mu mibereho yari ibagoye.
Mukaremera Delphine wawutujwemo yagize ati “Ndashimira Imana, nkashimira Perezida Kagame kuko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aranzirikanye, ampaye inzu yo kubamo, ampaye amasaziro kandi ndashimira ingabo za FPR zaturokoye kuko ubu simba nkiriho.”
Akarere ka Nyarugenge kagaragaza ko kuri ubu abagatuye 4.6% ari bo bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako, Ngabonziza Emmy yemeza ko gushakira amacumbi abaturage batishoboye, ari inzira ibafasha kwibohora ubukene.
''Kwibohora nyakuri ni ukugerageza gukora ibishoboka byose ngo ufate ibyari ikibazo ubibyazemo ibizima, cyangwa ibyiza kandi mu rugendo rwo kwibohora nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi no gusoza urugamba rwo kwibohora icyari gikurikiyeho ni urugamba rwo kubaka igihugu, uyu munsi turimo guhangana n'ikibazo cy'ubukene.”
Umudugudu wa Rugendabare wuzuye muri uyu Murenge wa Mageragere, watwaye Miliyoni zigera kuri 601 z'amafaranga y'u Rwanda.
Bienvenu Redemptus
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
52 minutes
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
1 hour
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
2 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru