Yanditswe Apr, 27 2017 21:12 PM | 4,057 Views
Madame wa
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Roman Tesfaye yashimye uruhare Leta y'u Rwanda
ikomeje kugira mu guteza imbere umugore kandi ko hari byinshi amahanga akwiye
kwigira ku Rwanda mu bijyanye n'uburinganire.
MadameTesfaye aherekejwe na minisitiri
w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango madame Nyirasafari Esperance basuye
abagore bishyize hamwe bo mu karere ka Kayonza.
Aba bagore bakorera imyuga yabo mu kigo cyitwa Woman Opportunity Center bagaragaje umunezero batewe n'abashyitsi badasiba kubasura, aho bashima uruhare rw'ubuyobozi budahwema kubahuza n'amahanga hagamijwe iterambere.
Madame Tesfaye
yashimye leta y'u Rwanda ikomeje guteza imbere uburinganire bw'umugore
n'umugabo, yongeraho ko iyo abagabo n'abagore bashyize hamwe iterambere
rigerwaho byoroshye.
Muri iki kigo kandi yahahuriye n'itsinda ry'abagabo 30 baharanira guteza imbere gahunda ya HeForShe. Yavuze ko bimushimishije ndetse ko nasubira muri Ethiopia azabishishikariza n'abagabo baho.
Ikigo woman Opportunity Center giterwa inkunga na Imbuto foundation kigamije guteza imbere abagore, aho kibafasha gukora imirimo y'ubukorikori nko kuboha ibiseke, ibikapu n'ibindi byinshi, abagikoreramo bavuga ko hari byinshi bamaze kwigezaho.
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza cyashinzwe mu mwaka wa 2013 kibaba kimaze gufasha abagore batari bacye kwiteza imbere. Batojwe n'umuryango women for women, watangiye gukorera mu Rwanda mu 1997.
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
1 hour
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
1 hour
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
2 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru