AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Komiseri mukuru wa RCS yatangaje umusaruro w'amagereza mu iterambere ry'igihugu

Yanditswe Jan, 24 2017 16:54 PM | 3,999 Views



Komiseri mukuru w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa, CGP George Rwigamba, avuga ko ibikorwa by'imfungwa n'abagororwa byinjiza umutungo ku gipimo cya 25% bikunganira ingengo y'imari rugenerwa na Leta. 

Uyu mwaka  w'ingengo y'imari 2016/2017, RCS yagenewe miliyari 6 z'amanyarwanda, ibikorwa by'ubwubatsi byonyine hirya no hino byinjije agera kuri miliyari 2 zituruka kuri service zitangwa n'abagororwa cyangwa abakozi ba RCS naho umutungo uva mu mirima ungana na miliyoni 17 ku mwaka, ibivuyemo bikunganira abarwayi n'abageze mu zabukuru. Ikigo kimaze kujyaho kizakorana na RCS ibijyanye n'ubwubatsi kitezweho kuzamura ingano y'amafranga kuko kizajya gipatana amasoko y'ubwubatsi.

Kuva muri Nyakanga kugera mu kuboza kwa 2016 RCS yari imaze kwinjiza hafi miliyoni 240 z'amafaranga y'u Rwanda.

Usibye ibikorwa by'ubwubatsi n'ubuhinzi amagereza anifashisha biogaz ituruka ku myanda y'abantu bazicumbikiwemo. Nka Gereza ya Gasabo/Kimironko, gukoresha biogaz byatumye kuri ubu ikoresha gusa isiteri imwe y'inkwi ku munsi mu gihe bakoreshaga amasiteri 42 ahanywe n'ibihumbi birenga 700 by'ama Frw. 

Ubu iyo Gereza izigama miliyoni 250 Ku mwaka kubera gukoresha biogaz ikintu RCS ivuga ko cyongereye isuku, kubungabunga ibidukikije no kugabanya umunuko wagera mu ngo zituranye na Gereza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw