AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

KCCA FC yo muri Uganda yegukanye CECAFA Kagame cup ya 2019

Yanditswe Jul, 21 2019 19:04 PM | 14,078 Views



Ikipe KCCA FC yo muri Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup cya 2019 itsinze Azam FC yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa.

Igitego rukumbi cyabonetse mu mukino cyatsinzwe na Mustafa Kiiza ku munota wa 63.

KCCA yaherukaga kwegukana iki  mu 1978 ubwo yatsindaga Simba SC yo muri Tanzania.

Iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bibiri bibera i Kigali, mu makipe atatu yari ahagarariye u Rwanda ntayabashije kwitwara neza.

KCCA itwaye iki gikombe ikaba ari yo yari yasezereye Rayon Sports muri 1/4.

Uretse amakipe yo mu Rwanda, andi makipe yabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa yavuyemo rugikubita, iyavugwaga cyane ni TP Mazempe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iri rushanwa rikaba ryarabereye mu mijyi itatu y'u Rwanda, Kigali, Huye ndetse na Rubavu.

Uku ni ko amatsinda yari ateye:

Group A: Rayon Sports FC, TP Mazembe, KMC, Atlabara

Group B: Azam FC, Mukura VS, Bandari FC, KCCA

Group C: APR FC, Proline FC, Green Eagles & Heegan FC

Group D: Gor Mahia, AS Maniema Union, KMKM & AS Ports





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw