AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

General Munyaneza ureganwa na Rusesabaganira yemeye ko yagiye mu mutwe w’ingabo utemewe

Yanditswe May, 14 2021 14:22 PM | 48,966 Views



Kuri uyu wa Gatanu mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari abayobozi n’abarwanyi ba MRCD-FLN, urukiko rwumvise ubwiregure bwa Munyaneza alias Rukundo wari ufite ipeti rya Gen. Major, mu mutwe wa CNRD, avuga ko yemera kuba yaragiye mu mutwe utemewe.

Mu bandi bumvishwe kandi harimo Iyamuremye Emmanuel wiyitaga Engambe, wari Colonel muri uyu mutwe.

Mu rubanza, General Munyaneza yaburanye avuga ko yemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, gusa ko adakwiye kubishinjwa nk’icyaha ashingiye ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Avuga ko ibi abishingira ku kuba  ngo hari abo babanye muri CNRD ubu bashyizwe mu buzima busanzwe, kandi ko atigeze aba mu mutwe wa MRCD-FLN kuko washinzwe yarafashwe afunzwe, bityo rero ngo adakwiye gushinjwa kuba no mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Colonel Iyamuremye Emmanuel Alia Engambe we yavuze ko ubwo ubuyobozi bwa CNRD na FLN bwateguraga gutera u Rwanda, yashakaga kuva muri uyu mutwe, ndetse ngo yanze kuzana n’ingabo bamuhaye ngo azizane muri Nyungwe gufasha izari zarahageze mbere.

Avuga ko izi ngabo zaje kuyoborwa n’uwari umwungirije ariwe Maj. Appolinaire uyu Iyamuremye arasigara.

Undi wireguye ni Lt Col. Niyirora Marcel wemera ibyaha, avuga ko yabaye mu mitwe ya FDLR-FOCA, CNRD na MRCD-FLN. Gusa ntiyemera kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba kuko atigeze ngo abijyamo haba mu Rwanda cyangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yasobanuye ko nyuma y’uko CNRD Ubwiyunge yishyize hamwe n’andi mashyaka bigakora MRCD-FLN ikagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, yahise abona ko ibyo babizezaga byo gucyura impunzi z’abanyarwanda babirenze ashaka uko ayivamo.

Gusa ngo yaje gufatwa n’ingabo za FARDC zimwohereza mu Rwanda muri Nyakanga 2019. Umwunganira yemeza ko yafashwe yaravuye muri uyu mutwe.

Iburanisha rizakomeza mu Cyumweru gitaha guhera kuwa Gatatu kugeza ku wa Gatanu.



Gratien HAKORIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze