Yanditswe May, 14 2021 14:22 PM | 48,966 Views
Kuri uyu wa Gatanu mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari abayobozi n’abarwanyi ba MRCD-FLN, urukiko rwumvise ubwiregure bwa Munyaneza alias Rukundo wari ufite ipeti rya Gen. Major, mu mutwe wa CNRD, avuga ko yemera kuba yaragiye mu mutwe utemewe.
Mu bandi bumvishwe kandi harimo Iyamuremye Emmanuel wiyitaga Engambe, wari Colonel muri uyu mutwe.
Mu rubanza, General Munyaneza yaburanye avuga ko yemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, gusa ko adakwiye kubishinjwa nk’icyaha ashingiye ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Avuga ko ibi abishingira ku kuba ngo hari abo babanye muri CNRD ubu bashyizwe mu buzima busanzwe, kandi ko atigeze aba mu mutwe wa MRCD-FLN kuko washinzwe yarafashwe afunzwe, bityo rero ngo adakwiye gushinjwa kuba no mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.
Colonel Iyamuremye Emmanuel Alia Engambe we yavuze ko ubwo ubuyobozi bwa CNRD na FLN bwateguraga gutera u Rwanda, yashakaga kuva muri uyu mutwe, ndetse ngo yanze kuzana n’ingabo bamuhaye ngo azizane muri Nyungwe gufasha izari zarahageze mbere.
Avuga ko izi ngabo zaje kuyoborwa n’uwari umwungirije ariwe Maj. Appolinaire uyu Iyamuremye arasigara.
Undi wireguye ni Lt Col. Niyirora Marcel wemera ibyaha, avuga ko yabaye mu mitwe ya FDLR-FOCA, CNRD na MRCD-FLN. Gusa ntiyemera kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba kuko atigeze ngo abijyamo haba mu Rwanda cyangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yasobanuye ko nyuma y’uko CNRD Ubwiyunge yishyize hamwe n’andi mashyaka bigakora MRCD-FLN ikagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, yahise abona ko ibyo babizezaga byo gucyura impunzi z’abanyarwanda babirenze ashaka uko ayivamo.
Gusa ngo yaje gufatwa n’ingabo za FARDC zimwohereza mu Rwanda muri Nyakanga 2019. Umwunganira yemeza ko yafashwe yaravuye muri uyu mutwe.
Iburanisha rizakomeza mu Cyumweru gitaha guhera kuwa Gatatu kugeza ku wa Gatanu.
Gratien HAKORIMANA
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru