AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa

Yanditswe Apr, 28 2024 17:21 PM | 188,196 Views



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza tariki 25 Mata 2024, hari hamaze gukurikiranwa dosiye 5107 z’ibyaha bifitanye isano na ruswa, zakurikiranywemo abantu 10169.

Byagarutsweho mu kiganiro Dusangire Ijambo cyo kuri iki Cyumweru, cyari cyatumiwemo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuvunyi Mukuru Wungirije  Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa,  Mukama Abbas ndetse n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry.

RIB yagaragaje ko ibyaha bifitanye isano na ruswa bifite ubwoko bwinshi aho hari ibyo kunyereza umutungo, gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Hari gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro,  gusonera bitemewe n’amategeko, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite n’ibindi.

Muri rusange abantu bagiye bafatwa bakekwaho ibyo byaha bagiye biyongera uko imyaka yagiye ishira ku mpamvu RIB ivuga ko zishingiye ku kuba abantu bagenda basobanukirwa akamaro ko gutanga amakuru.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, dosiye zakurikiranywe zari 815, bigeze mu 2019/20 hakurikiranwa dosiye 942, na ho mu mwaka wakurikiyeho wa 2020/2021 hakurikiranywe dosiye 885.

Mu 2021/22 hakurikiranwa izigera kuri 894 mu gihe mu mwaka wa 2022/23 hakurikiranywe dosiye 864 naho kuri ubu mu gihe habura amezi atatu ngo umwaka wa 2023/24 urangire, hamaze gukurikiranwa dosiye 707.

Dr Murangira ati “Muri izo dosiye harimo ibyaha 6071, impamvu ibyaha ari byinshi kurusha dosiye ni uko hari dosiye imwe usanga irimo ibyaha bibiri.”

RIB yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wihariye 45, 8% by’amadosiye y’ibyaha bifitanye isano na ruswa yakurikiranywe mu myaka itanu ishize.

Muri iyo myaka, hakurikiranywe dosiye 2,340 zarimo abantu  4,786. Mu mwaka ushize wonyine, muri Kigali hakurikiranywe amadosiye 339 mu gihe uwabanje wa 2022 hari hakurikiranywe dosiye 453.

Dr Murangira ati “Ruswa ni icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu, ariko tunibusa abarya ruswa cyangwa abayitanga kuko ni nko kwishyira umugozi mu ijosi, isaha ku isaha uba ushobora kukuniga.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko binyuze mu bukangurambaga bukomeza kugenda bukorwa, abaturage bagenda basobanukirwa uburenganzira bwabo, bityo bagatanga amakuru kuri ruswa.

Ati “Inzego z’ibanze, inshingano zazo ni ugutanga serivisi nziza ku baturage. Iyo rero udatanze serivisi nziza ugamije kugira ngo usabe ruswa, icyo gihe abaturage bamaze kumenya ko bagomba guhita batanga amakuru.

Yakomeje agira ati “Niba uri umuyobozi, uri mu nshingano, icyo twese duhuriyeho ni uguha serivisi umuturage, utabanje kumusaba ikiguzi cyangwa ruswa.”

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, rivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona cya 2023/24

Perezida Kagame na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal baganiriye ku

Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée Conakry

U Rwanda rwamaganye u Burundi bwarushinje kugira uruhare mu gitero cya gerenade

Kevin Kade yateguje indirimbo nshya n'imishinga afitanye n'abarimo Jux

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w&