Yanditswe May, 05 2024 11:12 AM | 156,896 Views
Irasubiza Moïse Prince wamamaye nka Prince Kiiiz
yatangaje ko yasezeye muri Country Records aho agiye gutangiza ‘studio’ ye
izajya itunganyirizwamo indirimbo z’abahanzi.
Ni icyemezo yatangaje ku wa Gatandatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko yari amaze igihe afite inzozi zo kwikorera kugira ngo abashe gutanga umusanzu mu kubaka umuziki Nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “Ni icyemezo nafashe natekerejeho, kandi zari inzozi zanjye z’uko nanjye nshobora kwikorera, ngatanga umusanzu wanjye mu muziki mbinyujije muri Studio yanjye.”
Prince Kiiiz umaze umwaka azwi mu ruhando rwo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, kwandika indirimbo z’abahanzi no gucuranga ibyuma by’umuziki bitandukanye yavuze ko mu gihe cya vuba azaba yamaze gutangaza izina rya studio ye n’aho izaba ikorera.
Ati “Vuba ndatangaza izina rya studio n’aho tuzaba dukorera, ariko icyo nakwizeza ni uko izaba iri ku rwego rwiza kuko ndi umuntu ukunda gukora ibyiza. Icyo nkeneye ni uko abantu banshyigikira kuko hari ibikorwa n’ibintu bishyashya ngiye kuzana.”
Prince Kiiiz yinjiye muri Country Records avuye muri 1:55 AM Ltd., aho yageze agakora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “When she is around” ya Bruce Melodie na Shaggy.
Ni we wakoze “Do Me” ya Bwiza, “Confirm”, “My Type” za Danny Nanone, “Fake Gee” ya Alyn Sano n’izindi nyinshi.
Umwaka ushize, Prince Kiiz yegukanye igihembo cy’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Best Producer) wahize abandi mu mwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.
Prince Kiiiz akora umuziki nk’umwuga cyane ko yawize mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, ryahoze ryitwa irya Nyundo, aho yarangije amasomo ye mu 2021.
Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga
3 hours
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry
May 17, 2024
Soma inkuru
Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Ka ...
May 17, 2024
Soma inkuru
Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Abadepite
May 17, 2024
Soma inkuru
U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball
May 17, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
May 17, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere
May 16, 2024
Soma inkuru
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwi ...
May 16, 2024
Soma inkuru