Yanditswe Apr, 01 2019 14:22 PM | 6,302 Views
Ministiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta ari muri Suwede aho yitabiriye inama yo guteza imbere ishoramari mu muryango wa Afrika y’i Burasirazuba igiye kubera i Stockholm.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2019, yasuye Ikigo gikora ibirebana no gusazura bimwe mu bikoresho byakoreshejwe cyitwa Stena Nordic Recycling Centre.
Yari ari kumwe na Munyazikwiye Faustin Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Ibidukikije ndetse na Ambassaderi w’u Rwanda muri iki gihugu madame Christine Nkulikiyinka
Abayobozi b’iki Kigo baherutse kwitabira inama Mpuzamahanga yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije yabereye i Kigali maze bavuga ko bifuza gushora imari mu kubaka ubukungu butangiza mu Rwanda.
Ibiganiro bagiranye n’umuyobozi w’iki Kigo Benny Hallberg byibanze ku byo iki kigo cyafasha u Rwanda mu birebana no gucunga imyanda no kuba bayibyaza ibindi bikoresho.
Ministiri Biruta yanagiranye ibiganiro n’abahagarariye umuryango w’abanyarwanda batuye muri Suwede.
U Rwanda rukorana na Suwede mu birebana n’ishoramari; aho mu mpera z’umwaka ushize Sosiete y’abanya-Suwede ikomeye mu gukora no gucuruza ibikoresho byo mu ngo no mu biro bikozwe mu biti ‘IKEA’ yavuze ko igiye gutangira gukorera mu Rwanda; umuyobozi wayo icyo gihe yaje mu Rwanda ahirana ibiganiro n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
1 hour
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
2 hours
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
2 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru