AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Baricuza kuba batarakoze ihererekanya ry'ubutaka baguze hakiri kare, none 'barabuhugujwe'

Yanditswe Feb, 10 2020 17:37 PM | 10,652 Views



Abaturage baragirwa inama yo kuzirikana kwandikisha impinduka zose zibaye ku butaka bwabo kugira ngo birinde uburiganya námakimbirane bishingiye ku butaka.

Ingaruka zo kwirengagiza kwandikisha impinduka ku butaka zumvikana mu rugero rw'imiryango 11 yo mu kagari ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo ho muri Gasabo mu mugi wa Kigali.

Baguze ubutaka bwanditse ku muntu umwe mu bihe bitandukanye, imyaka irinda irenga itanu batarakora ihererekanya ryabwo (mutation) n’uwo baguriye  ngo bubandikweho.

Bakomeje kwicecekera, icyangombwa cy'ubutaka kiguma mu maboko y'uwo baguriye waje no kwimuka.

Bizumuremyi Jean Damascene umwe muri abo baturage ati « Ni negligeance (uburangare) twagize. Turifuza ko baza bakahasatura buri wese akagira icyangombwa cye cyangwa twese tukajya ku cyangombwa kimwe. » 

Nyuma yaho, babiri muri aba baguze baje guca inyuma bakorana mutation n’uwanditse ku cyangombwa maze ya sambu batangira kuyicukuramo carriere ndetse zimwe mu nzu zihegereye zirimo n’íza bamwe muri aba baguze zitangira kwangirika kugeza bazivuyemo nta no kubaha ingurane. Ubu aba baturage bafite ibibazo bibiri, icyo kwishyurwa ingurane n’icy’ibyangombwa by’ubutaka.

Nishimwe Phoibe ati «  Mutation ntitwigeze tuyikora kuko byari bikiri mu buhinzi ariko ubundi twasanze twaragombaga nibura kucyiyandikishaho twese, ariko nyine ntitwabikoze. » 

Aba bavugwaho kwigabiza ubutaka bwa bagenzi babo kimwe n'uwari waguriwe ntitwabashije kubabona habe no kuri telephone zabo. Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Deo, yemereye RBA ko ku wa Gatatu azagera aho isambu iri.

Yagize ati « Iki kibazo kimaze imyaka myinshi ariko njyewe ni bwo nari nkikimenya, twabwiye abaturage ko tuzajyayo ejo bundi ku wa Gatatu kandi turizeza ko tuzagikemura. » 

Me Mukashema Marie Louise uhagarariye ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko (Legal aid Forum ) agira inama abaturage yo kwandikisha ubutaka kugira ngo birinde amakimbirane n’ibibazo.

Ati « Kwandikisha ubutaka ni itegeko ni n'inshingano. Impinduka yose ibaye ku butaka yaba kubugurisha gutanga ipano ndetse no kwatisha. Ibyo rero iyo utabikoze ntujye ku nzego zibishinzwe ngo babihindure ntuzavuge ko icyangombwa ari icyawe. » 

Kuva aho gahunda yo kugira ibyangombwa by’ubutaka itangiriye muri 2009, ababishinzwe bavuga ko byakemuye impaka zakundaga kugaragara cyane cyane mu mbibi no kubwiyitirira, icyakora haracyari imbogamizi kuri bamwe batabyitaho bakabyibuka ari uko ibibazo bibagezeho. Abo ni bo bibutswa ko ubutaka butakwanditsweho buba atari ubwawe núbwo bidaha uburenganzira uwabugirishije kubukoreraho uburiganya ubwo ari bwo bwose.

Théogène TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw