AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ahatekerwa kanyanga inzego z'ibanze zihagera vuba ariko umwana yaterwa inda ni gake zihagera- CLADHO

Yanditswe Nov, 13 2020 07:17 AM | 76,912 Views



Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ivuga ko ikibazo cy'imibare mike y'ibirego bijya mu nkinko birebana no gusambanya abana kitazigera gikemuka mu gihe inzego zose zose harimo n'iz'ibanze zitarumva uburemere bw'iki kibazo.

Imibare itangazwa n'inzego zinyuranye igaragaza ko ikibazo cyo gusambanya abana giteye inkenke, aho ikomeje kuzamuka mu buryo bukabije ndetse n'abakigizemo uruhare ugasanga abageza mu nkiko ari bake cyane.

N'ubwo hari byinshi byakozwe ngo iki kibazo kirwanywe, bisa nk'aho hakiri uru rugendo rwo guhangana na cyo, kuko usanga hakiri icyuho gikabije mu gukurikirana abakoze iki cyaha.

Impamvu ni nyinshi zituma benshi bakekwaho iki cyaha batagezwa mu butabera; harimo kuba inzego zigenza ibyaha zitabona amakuru kugira ngo zibakurikirane. Gusa, abana b'abakobwa basambanywa usanga baba mu midugudu, yewe n'inzego z'ibanze zibizi ariko ntihagire igikorwa.

Aha ni ho Murwanashyaka Evariste ushinzwe gahunda muri CLADHO asanga hakwiye gushyirwamo ingufu.

Ati " Ibi bintu inzego z’ibanze zibigendamo gake, ngira ngo nk’uko mubizi ahantu hari ahantu bateka kanyanga inzego z’ibanze zihagera mu minota ibiri, ariko ahari umwana watewe inda ni gake inzego z’ibanze zimugeraho ngo zimubaze uko byamugendekeye ngo zimufashe no muri rwa rugendo rwo kumenya ukekwa gukora icyaha, aho ni ho hakiri integer nkeya zituma ibirego bikiri bikeya kandi bizakomeza kuba bikeya nihadashyirwamo ingufu.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko hari ikiri ikibazo mu bukangurambaga bugamije gukumira icyaha cyo gusambanya abana, aho usanga butegurwa n'inzego zo hejuru kurusha uko byahera mu z'ibanze, agasanga ko mu gihe inzego zo hasi zitumvise ubukana bw'iki kibazo, gukemuka kwacyo byazagorana.

Ati “Iki kibazo gihangayikishije inzego zo hejuru kurusha uko gihangayikishije izo hasi n’ubwo bukangurambaga ubona bwakozwe, buba bwakozwe kuba I Kigali kandi byakabaye butegurwa guhera ku nzego z’ibanze twebwe  tukajya gutanga umusada.”

Indi mpamvu ituma abana basambanywa batabivuga, ni uko usanga hari igihe ababasambanyije bagaterwa inda babaha amafaranga, bakumva ko baramutse bafunzwe byatuma babihomberamo.

Aha ni ho Murwanashyaka avuga ko CLADHO yatangiye gahunda yo gushaka abunganizi mu mategeko bafasha abana bahohotewe kuregera indishyi. Gusa ngo baracyari bake cyane, aho bikwiye ko imanza z'indishyi zishyizwemo ingufu byatuma abatanga amakuru biyongera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage