Yanditswe Nov, 05 2023 18:34 PM | 24,920 Views
Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) yatoreye Ndayishimiye Samson kuyobora iri shyirahamwe akaba yagize amajwi 8/11 y'abatoye.
Uyu Ndayishimiye yahagarariye u Rwanda mu mikino olimpike yo mu mwaka wa 2000, akaba azayobora FERWACY mu myaka ibiri iri imbere yuzuza manda yari yatangiwe na Murenzi Abdallah weguye kuri uyu mwanya.
Abandi batowe ni Bigango Valentin watorewe kuba Visi Perezida wa mbere n'amajwi 8/11.
Umunyamabanga mukuru hatowe Ruyonza Arlette wagize amajwi 9/15 naho Katabarwa Daniel atorerwa ku mwanya w’umubitsi n’amajwi 8/11.
Perezida wa Ferwacy Ndayishimiye Samson yijeje ko azashyigikira imikoranire myiza kugira ngo we na komite bateze imbere uyu mukino.
"Ni ikintu nakiriye n'umunezero mwinshi. Nk'uko mubizi nsanzwe mba muri siporo zitandukanye, kugirirwa icyizere cy'iyi federasiyo n'abayobozi b'amakipe kunsaba ko nabegera tugakorana nkabafasha kuyobora iyi federasiyo yacu ni umugisha, ni ibintu binshimishije cyane."
Ndayishimiye Samson yavuze ko azashyira imbaraga muri Tour du Rwanda ya 2024 ikagenda neza kurushaho. Ni isiganwa rizaba kuva tariki 18 rigeze tariki 25 Gashyantare 2024.
Avuga ko azagera ku ntego ze yubakiye ku byiza byagezweho n'abamubanjirije.
Kayishema Thierry
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru