Yanditswe Nov, 01 2020 11:05 AM | 59,254 Views
Isange One Stop Centre irasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari umwana wasambanyijwe
Mu gihe ikibazo cy'abana basambanywa gikomeje guhangayikisha abantu mu nzego zinyuranye, ubuyobozi bwa Isange One Stop Centre buvuga ko bukunze guhura n'ikibazo cyo kuba butinda kugezwaho ibibazo by'abana basambanyijwe bigatuma badahabwa ubufasha bw'ibanze ndetse bigatuma batabona ubutabera.
Hagati ya 2016 na 2019, mu Rwanda havutse abana barenga 78 babyawe n'abakobwa b'abangavu basambanyijwe. Umuyobozi w'Ishami ryo kurwanya ihohoterwa mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Murebwayire Shafiga, avuga ko iyo uwasambanyijwe yiyambaje hakiri kare Isange One Stop Centre ahabwa ubufasha bukumira gusama cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati "Nk'izi nda tuvuga z'abangavu, iyo umuntu ageze kuri Isange kare agahabwa ya miti, za nda ziragabanuka, bivuze ko abo bana baramutse batugezeho kare, hari benshi twakabaye dukumira ko baba basama mu buryo budateganyijwe. Batugeraho bitinze, baramutse batugezeho kare, twabafasha gukumira izo ngaruka."
Serivisi za Isange One Stop Centre zimaze imyaka 11 zitangiye gukorera mu Rwanda. Zikaba zihuriweho n'inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri w'Ubuzima,Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) n'izindi.
Iyo umuntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ageze ku Isange One Stop Centre, bumwe mu bufasha ahabwa harimo ubuvuzi, kuganirizwa ndetse no gufashwa mu gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 44 ya Isange One Stop Centre, akorera mu bitaro bitandukanye.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru