AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Batugeraho bitinze: Isange One Stop Centre ivuga ku nzitizi mu gufasha abana basambanyijwe

Yanditswe Nov, 01 2020 11:05 AM | 59,254 Views



Isange One Stop Centre irasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari umwana wasambanyijwe

Mu gihe ikibazo cy'abana basambanywa gikomeje guhangayikisha abantu mu nzego zinyuranye, ubuyobozi bwa Isange One Stop Centre buvuga ko bukunze guhura n'ikibazo cyo kuba butinda kugezwaho ibibazo by'abana basambanyijwe bigatuma badahabwa ubufasha bw'ibanze ndetse bigatuma batabona ubutabera.

Hagati ya 2016 na 2019, mu Rwanda havutse abana barenga 78 babyawe n'abakobwa b'abangavu basambanyijwe.  Umuyobozi w'Ishami ryo kurwanya ihohoterwa mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Murebwayire Shafiga, avuga ko iyo uwasambanyijwe yiyambaje hakiri kare Isange One Stop Centre ahabwa ubufasha bukumira gusama cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati "Nk'izi nda tuvuga z'abangavu, iyo umuntu ageze kuri Isange kare agahabwa ya miti, za nda ziragabanuka, bivuze ko abo bana baramutse batugezeho kare, hari benshi twakabaye dukumira ko baba basama mu buryo budateganyijwe. Batugeraho bitinze, baramutse batugezeho kare, twabafasha gukumira izo ngaruka."

Uyu muyobozi asaba ababyeyi gucika ku muco wo guhishara icyaha cyo gusambanya abana kuko kigira ingaruka zikomeye ku bagikorewe ndetse no ku gihugu muri rusange.

Serivisi za Isange One Stop Centre zimaze imyaka 11 zitangiye gukorera mu Rwanda. Zikaba zihuriweho n'inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri w'Ubuzima,Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) n'izindi. 

Iyo umuntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ageze ku Isange One Stop Centre, bumwe mu bufasha ahabwa harimo ubuvuzi, kuganirizwa ndetse no gufashwa mu gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 44 ya Isange One Stop Centre, akorera mu bitaro bitandukanye.


Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage