AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Icyuho gikomeye mu gukurikirana abasambanya abana! Amaherezo ni ayahe?

Yanditswe Nov, 12 2020 19:19 PM | 39,818 Views



Bamwe mu bangavu batewe inda baravuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo ubukene no kudakomeza amashuri. Ni mu gihe bake mu bakora icyaha cyo gusambanya abana ari bo bagezwa imbere y’ubutabera.

Ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ni bwo yatewe inda, bimuviramo ingaruka zikomeye zirimo no kudakomeza ishuri. Umuryango we wari usanzwe utishoboye warushijeho gukena kubera inshingano zo kurera umwana wiyongera mu bandi bari bafite. Uyu mukobwa wo mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, twagize ibanga umwirondoro we ngo ntiyiriwe ageza ikibazo mu butabera kubera ko n’uwo babyaranye atigeze yemera umwana.

Umwana agize imyaka 8 n’igice, ni bwo se yemeye kumwandikisha mu gitabo cy’irangamimerere, ariko n’ubundi akomeza kutuzuza inshingano ze. Ibi byatumye uyu mwana w’umukobwa ageza ikirego mu butabera, kugira ngo umwana we abone uburenganzira. Yemeza ko kurega bigamije ahanini gukebura abagabo batererana abo babyaye, mu gihe umubyeyi we avuga ko abagabo bose batererana abana babyaye bakwiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Ubundi kuba navuga ngo ndarega, ni nko guca agasuzuguro. Kuko ibyagiye byaragiye, ariko bigarutse, hari icyo byamfasha. Kuko mama ubwe, yaranderaga. Ubwo yahise afata inshingano zo kurera uwo yabyaye, no kurera umwuzukuru.”

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko cyo gusambanya abana gikwiye guhagukurikirwa mu buryo bushoboka bwose.

Yagize ati “Ikintu cyamfasha nkumva ndanyuzwe, ni uko uyu mugabo na we yaza akajya ku mugaragaro, akabwira urukiko ko yemera umwana we. Leta igize icyo ikora, ahari n’abandi wenda bareberaho, bakajya birinda kwangiza abana b’abandi. Kuko yanyangirije umwana birambabaza arangije aramusuzugura.”

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kigenda gifata intera hirya no hino mu gihugu. Gusa usanga abenshi mu bateye inda aba bana b’abakobwa bakomeza kwidegembya, bitewe n’uko abo bahohoteye batabageza mu butabera, biringiye ko bazabafasha.

Undi mwana wasambanyijwe twaganiriye avuga ko yamenye ko atwite ajya gushaka uwamuteye inda, ahageze umuryango we umwizeza ko uzamufasha, ariko nyuma yo kubyara ngo ntacyo bamumariye.

 Ati “Ngeze iwabo mama we arambwira ngo nimwihorere simurege, ngo tuzabyumvikanaho, ngo nimbyara bazareba ko hari icyo duhuriyeho.”

Undi mukobwa avuga ko akimara kumenya ko yasamye yabibwiye uwamusambanyije akamwigurutsa. Ati “Njya ku ishuri ni bwo namenye ko ntwite, ariko kuva ubwo naramuhamagaye mubwiye ngo ndatwite, yahise akuraho telefone. Ugenda uhura n’ingaruka, ibaze kumuhamagara kandi yarambwiraga ngo azamfasha, ngo azajya anyoherereza amafaranga kuri tigo cash, ngo azagurira umwana imyenda.”

Imibare itangazwa na Minisiteri y'Ubuzima, ivuga ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2019, hari hamaze kuvuka impinja zirenga ibihumbi 78 zabyawe n'abangavu. Gusa ngo 15% gusa by’abahohoteye abo bangavu ni bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.

Ko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018 rigaragaza ibihano bikarishye ku muntu uhamijwe icyaha cyo gusambanya abana, ni iyi he mpamvu ituma abakurikiranwa ari bake?

Umuco wo guhishira

Ubuyobozi bwa Isange One Stop Centre buvuga ko bukunze guhura n'ikibazo cyo kuba butinda kugezwaho ibibazo by'abana basambanyijwe bigatuma badahabwa ubufasha bw'ibanze ndetse bigatuma batabona ubutabera.

Umuyobozi w'Ishami ryo kurwanya ihohoterwa mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), akaba ari na we ukurikiranira hafi imikorere ya Isange One Sto Centre, Murebwayire Shafiga, avuga ko iyo uwasambanyijwe yiyambaje hakiri kare Isange One Stop Centre ahabwa ubufasha bukumira gusama cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati "Nk'izi nda tuvuga z'abangavu, iyo umuntu ageze kuri Isange kare agahabwa ya miti, za nda ziragabanuka, bivuze ko abo bana baramutse batugezeho kare, hari benshi twakabaye dukumira ko baba basama mu buryo budateganyijwe. Batugeraho bitinze, baramutse batugezeho kare, twabafasha gukumira izo ngaruka."

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko kuba umubare w’abagezwa mu butabera ukiri hasi, biterwa ahanini no guhishirana bishingiye ku bwumvikane buba bwabayeho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry ati “N’undi muco twita ko ari n’umuco mubi, ni umuco wo kunga. Aho usanga imiryango yifata, bakunga umuryango w’uwasambanyijwe n’uwasambanyije. Ndetse hamwe na hamwe ugasanga uwasambanyijwe bamwijeje ibintu runaka, bati tuzagufasha, umwana tuzamurera kandi tuzagusubiza ku ishuri. Icyo gihe rero icyo cyaha gitambuka kidahanwe.

Avuga ko Umunyarwanda ukunda Igihugu agomba kumva uburemere bw’icyaha cyo gusambanya abana ntahishire uwagikoze.

Ati “Ugize amahirwe icyo kintu cyacika muri karitsiye yawe (quartier) yawe kuko n’abana bawe ubwawe bishobora kubageraho. Rero duhaguruke twese twumve ko bibabaje, twumve umutwaro urimo n’ingaruka zirimo. Nk’abantu bakunda igihugu, niba wumva ukunda Igihugu haguruka utange amakuru ugire uruhare mu kurwanya iki kintu cyo gusambanya abana.”

Hakenewe kongerwamo imbaraga

Ku rundi ruhande ariko, Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ivuga ko ikibazo cy'imibare mike y'ibirego bijya mu nkinko birebana no gusambanya abana kitazigera gikemuka mu gihe inzego zose zose harimo n'iz'ibanze zitarumva uburemere bw'iki kibazo.

Aha ni ho Murwanashyaka Evariste ushinzwe gahunda muri CLADHO asanga hakwiye gushyirwamo ingufu. 

Ati " Ibi bintu inzego z’ibanze zibigendamo gake, ngira ngo nk’uko mubizi ahantu hari ahantu bateka kanyanga inzego z’ibanze zihagera mu minota ibiri, ariko ahari umwana watewe inda ni gake inzego z’ibanze zimugeraho ngo zimubaze uko byamugendekeye ngo zimufashe no muri rwa rugendo rwo kumenya ukekwa gukora icyaha, aho ni ho hakiri integer nkeya zituma ibirego bikiri bikeya kandi bizakomeza kuba bikeya nihadashyirwamo ingufu.”

Raporo y’ibikorwa by’ubushinjacyaha bukuru ya 2019-2020, igaragaza ko uru rwego rwakiriye amadosiye 3,793 yerekeye gusambanya umwana. Muri yo, amadosiye 2,532 yeregewe inkiko mu gihe ayashyinguwe ari 1,237. Mu madosiye yaregewe inkiko, imanza  1,727 ngo nizo zasomwe, muri zo ubushinjacyaha bukaba bwaratsinze 1,281 bingana na 74.2%.
























Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira