AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite bo muri Uganda bagiranye ibiganiro na bagenzi babo mu nteko y'u Rwanda

Yanditswe Mar, 20 2017 12:19 PM | 2,485 Views



Abadepite bagize komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko ya Uganda bari mu Rwanda, kuri uyu wa mbere bakaba bagiranye ibiganiro na komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda. Aba badepite kandi bagiranye ibiganiro na perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Hon. Mukabalisa Donathile.

Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho y'abaturage, kuri uyu wa mbere yagiranye ibiganiro na komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage mu nteko ishinga amategeko.

Yayitangarije ko Leta y'u Rwanda igiye gushyiraho Ikigo cy'igihugu cy'ingororamuco. Umushinga w'itegeko rishyiraho iki kigo urimo gusuzumwa na Komisiyo y'imibereho myiza mu mutwe w'abadepite.

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Alvera Mukabaramba yavuze ko iki kigo kizahuza imikorere y'ibigo ngororamuco kikanoza imikorere yabyo. Uyu muyobozi avuga ko hariho icyuho kuko urwego runaka ari rwo rwikurikiraniraga ikigo ngororamuco ku batandukiriye indangagaciro z'umuco nyarwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw