AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Mu Buhinde, mu Bushinwa, muri Senegal n’ahandi bibutse abazize Genocide yakorewe abatutsi muri 94

Yanditswe Apr, 07 2014 18:47 PM | 1,254 Views



Kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi byabereye no mu bindi bihugu byo ku isi birimo abanyarwanda. iyi mihango yabereye nko mu gihugu cy’ubuhinde,ubushinwa ndetse na Senegal uyu muhango ukaba uteganijwe. Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu bagera ku 150 barimo abanyarwanda n’inshuti z’ u Rwanda, abadiplomate n’abashinwa mu mujyi wa beijing wabimburiwe n’umutambagiro ndetse no kwerekana amashusho agaragaza ibikorwa ndengakamere byaranze jenoside yakorewe abatutsi, bafata umunota wo kwibuka nyuma abahagarariye ibihugu byabo mu bushinwa bacana urumuli nk’ikimenyetso cy’icyizere. Muri uyu muhango humvishwe kandi ubuhamya bw’umunyarwanda haguma Norbert mu bihe yanyuzemo ndetse hanerekanwa filimi ijyanye na jenoside. Nshunguyimfura Norbert uhagarariye Diaspora nyarwanda mu gihugu cy’ubushinwa avuga ko mu ijambo rya ambasaderi Francois NGARAMBE yagarutse ku kuba umuryango mpuzamahanga waratereranye u Rwanda ariko anereka abari aho icyerekezo u Rwanda rufite. Yakomeje yerekana ko u Rwanda nk’ igihugu cyahuye n’ibibazo by’amateka mabi bifuza ko nta handi byazaba ku isi. Mu gihugu cy’ubuhinde nacyo gifite abanyarwanda benshi biganjemo abanyeshuri bagarutse ku buhamya butandukanye aho basabaga abatuye isi kwamagana ibikorwa bishingiye ku ivangura bityo ibyabaye mu Rwanda bikabera isomo abandi. High commissioner Erneste rwamucyo avuga ko bashimangiye ko kuba umuryango mpuzamahanga waratereranye u Rwanda bitari bikwiye ariko abanyarwanda bakaba barafashe ingamba zihamye zo kwiteza imbere. Ibikorwa byo kwibuka mu buhinde byabimburiwe no kuzengurutsa urumuli rutazima imijyi itandukanye yo mu buhinde. Naho mu gihugu cya Senegal uyu muhango wo kwibuka uteganijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho abanyarwanda basaga 500 baraba bateraniye mu mujyi wa Dakar.Ntwali Gerrard Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal avuga ko muri 1994 hari abanyasenegal bari mu Rwanda bityo bakaba bateganya ko muri uyu muhango haratangwa ubutumwa butandukanye. Muri ibi bihe byo kwibuka baranateganya by’umwihariko urugendo rwo kwibuka walk to remember.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage