Yanditswe Apr, 13 2024 16:03 PM | 181,313 Views
Umujyi wa Kigali wagaragaje ko muri iki Cyumweru cy'icyunamo cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byagenze neza ku buryo ntawe ugihirahira ngo yishore mu bikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abahatuye bavuga ko bamaze gusobanukirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Ibikorwa byo kwibuka muri iki cyumweru cy'icyunamo byaranzwe n'ibiganiro ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bw'abarokotse, kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyingura imibiri yabonetse hirya no hino y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali biganjemo urubyiruko bavuga ko bamaze gusobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ntawe ugihirahira ngo agaragareho ibyaha by'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibifitanye isano.
Umujyi wa Kigali ugaragaza ko muri iki cyumweru cy'icyunamo, ibikorwa byateguwe byagenze neza ndetse biritabirwa.
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho y'abaturage n'ubukungu, Urujeni Martine avuga ko kuba abatuye uyu mujyi bakomeje gusobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byatumye iki cyumweru cy'icyunamo cyaragenze neza.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibikorwa byo kwibuka bikazakomeza mu gihe cy'iminsi 100.
Jean Paul Turatsinze
Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri Rutayisire
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi ...
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye guca intege abayiroko ...
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général wa Nouvelle Z&eacut ...
Apr 21, 2024
Soma inkuru