AGEZWEHO


Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama

Yanditswe Apr, 22 2024 18:16 PM | 108,042 Views



Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barishimira isaranganywa ryakozwe muri iki kibaya mu myaka yashize kikava mu maboko y'abantu bake bagihingaga abandi bagakumirwa, none ubu kikaba gihingwamo n'Abanyarwanda bose kandi mu buryo bungana ibituma babasha kwiteza imbere.

Na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikibaya cya Bugarama i Rusizi cyahingwagamo umuceri, ariko icyo gihe ngo cyahingwagamo n'abantu bo mu miryango 30 gusa, bayobowe n'uwitwa Yusufu Munyakazi interahamwe ruharwa yo mu Bugarama, abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze.

Icyo gihe ngo nta Mututsi n'umwe wari wemerewe guhinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, n'abagerageje kuhashaka imirima ngo ntibyabahiriye.

Amateka yo kuba nta Mututsi wahingaga umuceri mu Bugarama yahindutse kubera Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda. 

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abarokotse bahawemo imirima y'umuceri, abandi barayigura ndetse mu mwaka wa 2011 ubwo habahagaho isaranganya rusange ry'imirima y'umuceri muri iki kibaya, n'abarokotse Jenoside barayihawe maze ibafasha kwiyubaka no gutera imbere.

Nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubu abarokotse Jenoside bo mu Bugarama barashima Leta y'ubumwe ko yakuyeho ivanguramoko, umunyarwanda akaba afatwa kimwe n'undi mu nzego zose harimo n'iz'ubuhinzi.

Umuceri mu kibaya cya Bugarama uhingwa ku buso bwa Hectares 1453. 

Abawuhinga bari mu makoperative 4 arimo abahinzi barenga ibihumbi 7800 ubu beza toni zishobora kurenga 6000 mu gihembwe kimwe cy'ihinga.


Francine UMUTESI




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2