Yanditswe Apr, 23 2024 09:43 AM | 89,242 Views
Abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kuri Kiliziya ya Ste
Famille, bavuga ko banyuze mu nzira y’umusaraba ariko ko nyuma y’imyaka 30
bataheranywe n’agahinda ahubwo biyubatse.
Masengo Gilbert warokokeye mu yahoze ari Segiteri ya Rugenge ari na wo Murenge wabarizwagamo Kiliziya St Famille, avuga uburyo Abatutsi biciwe muri iyi kiliziya no mu nkengero zayo, bigizwemo uruhare cyane n’abayobozi b’iyi Paruwasi ari bo Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Nsengiyumva Vincent.
Marie Grace Mukabyagaju wari umwarimu ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya St Famille, avuga ko nubwo bitari byorosye kurokoka ariko Imana yabarinze.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 30, biyubatse ndetse bakomeje gutera imbere kubera ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yavuze ko taliki ya 22 Mata by’umwihariko mu Karere ka Nyarugenge, hazirikanwa ubudaheranwa bw’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Kuri Kiliziya ya St Famille hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 10, bari baturutse mu zahoze ari Segiteri Rugenge, Muhima na Gikondo muri Komini Nyarugenge.
Kanyamanza Innocent
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru