Yanditswe Aug, 13 2023 19:36 PM | 58,442 Views
Hari abatuye mu Mujyi wa Kigali bemeza ko ibikorwaremezo birushaho kwiyongera ari nabyo bikurura abanyamahanga benshi basura u Rwanda.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali na Minisiteri y'Ibikorwaremezo bavuga ko bazakomeza kongera ibikorwaremezo bishya no kuvugurura ibyashaje ibindi bikanasimbuzwa.
Mu minsi y'ibiruhuko mu Mujyi wa Kigali hari abayifashisha muri siporo ari nako bagenda birebera uburyo ibikorwaremezo birushaho kwiyongera muri uyu Mujyi wa KIgali.
Bamwe muribo bakabihuza n'uburyo Umujyi wa Kigali n'u Rwanda muri rusange usurwa na benshi baturutse hirya no hino ku isi.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko hari abantu basaga ibihumbi 300,000 bawirirwamo ariko bagataha hanze yawo ku buryo hari gahunda yo kongera ibikorwaremezo bikoreshwa na benshi harimo n'abo bawirirwamo n'abawutuyemo.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence RUBIGISHA avuga ko hari udushya barimo kugerageza muri uyu mujyi wa Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw'imiturire myiza.
Hari ahakigaragara ibikorwaremezo bisabwa gusimbuzwa byashaje birimo amarangi ku mihanda, ibyapa ndetse n'ahandi hatarashyirwa ibyuma bikumira impanuka ku nkengero z'imihanda.
Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr. Ernest NSABIMANA avuga ko hari ingamba leta yafashe mu kuvugurura ibikorwaremezo byashaje no kubisimbuza.
Minisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko kuvugurura bimwe mu bikorwaremezo no kongeramo ibindi bishya bizakenera asaga miliyari 100Frw.
Gusa iyi Minisiteri ivuga ko hari ibimaze gukorwa birimo ibyuma bimaze gushyirwa kuri metero ibihumbi 23,200 kuri metero ibihumbi 78,834 bigomba gushyirwaho, bivuga ko biri ku kigero cya 30%.
Ibyapa ibihumbi 4,185 bimaze gushyirwaho guhera muri Mutarama uyu mwaka ku byapa ibihumbi 10,464 bigomba gushyirwaho mu gihugu hose bihwanye na 40%.
Amarangi amaze gusazurwa yasizwe kuri metero kare ibihumbi 173,544 kuri metero kare 385,653 bingana na 45%.
Club Rafiki i Nyamirambo ni hamwe mu hakorerwa imyitozo itandukanye mu rwego rwo gufasha urubyiruko rutute Umujyi wa Kigali. Photo: CoK
Umuhanda wa tapi wazengurukijwe iIibuga cya Golf giherereye ahazwi nk'i Nyarutaramo, nawo ni kimwe mu bikorwa remezo bizafsha abatuye n'abagenda Umujyi wa Kigali gukora imyitozo itandukanye. Haherutse gutahwa ahazajya centre izajya ifasha abantu gukora imikino itandukanye ku Kimironko.Bosco Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru