AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe Apr, 04 2024 12:19 PM | 146,040 Views



U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rwerekana uko amakipe y’ibihugu ahagaze. Rwavuye ku mwanya wa 133 rwariho mu kwezi gushize, rugera ku wa 131.

Uru rutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024, rugaragaza uko ibihugu byitwaye muri Werurwe uyu mwaka.

Ikipe y'Igihugu "Amavubi" yazamutse imyanya ibiri nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya gicuti yakinnye. Yanganyije na Botswana 0-0, itsinda Madagascar ibitego 2-0.

Argentine ya Lionel Messi ni yo iyoboye ibindi bihugu ku Isi aho ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza na Brésil.

Ku Mugabane wa Afurika, Maroc iri ku isonga, igakurikirwa na Sénégal, Nigeria, Misiri na Côte d’Ivoire.

Igihugu cyazamutse imyanya myinshi [8] ni Indonesia mu gihe Vietnam yamanutse imyanya 10.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général