AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka

Yanditswe Apr, 19 2024 13:35 PM | 53,444 Views



Abanya-Kenya batangiye iminsi itatu y'icyunamo cyo guha icyubahiro Umugaba Mukuru w'Ingabo za Kenya, Gen Francis Omondi Ogolla n'abandi basirikare umunani baguye mu mpanuka ya kajugujugu.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 18 Mata 2024 saa 14h20 zo muri Kenya (13h20 zo mu Rwanda) ni bwo hamenyekanye inkuru ko kajugujugu ya gisirikare yari itwaye abasirikare 11 barimo n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Kenya Gen Francis Omondi Ogolla yakoreye impanuka mu Gace ka Elgeyo Marakwet muri iki gihugu, kari mu bilometero 400 uvuye mu Murwa Mukuru wa Nairobi. 

Abasirikare 9 muri 11 bari muri iyi kajugujugu barimo na Gen Francis Omondi Ogolla bahise bapfira muri iyi mpanuka, harokoka babiri. 

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko yababajwe n'urupfu rwa Gen Francis Ogolla n'abandi baguye mu mpanuka y'indege.

Yagize ati "Mbabajwe cyane no kubamenyesha ko General Francis Omondi Ogolla, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Kenya yapfuye azize impanuka y'indege yabaye uyu munsi 14h20. Ni ibyago bikomeye ku gihugu cyacu."

Inzego z'Igisirikare cya Kenya zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yaba yateye iyi mpanuka, yabaye nyuma y'akanya gato iyi kajugujugu ihagurutse.

Gen Ogolla yashyizwe ku mwanya w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Kenya mu kwezi kwa Kane mu 2023, aho mbere yari Umugaba w'Ingabo zo mu Kirere ndetse n'Umugaba Mukuru wungirije w'Ingabo za Kenya. Uyu mugabo yari agiye kumara imyaka 40 mu Gisirikare cya Kenya.

Perezida Ruto kandi yavuze ko yari umusirikare w'intwari. 

Yakomeje ati "Igihugu cyacu kibuze umwe mu ba Jenerali b'intwari kandi w'umunyamurava."

Kenya yahise itangaza icyunamo cy'iminsi itatu cyo kunamira Gen Ogolla na bagenzi be cyatangiye kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi minsi amabendera arimo irya Kenya, iry'Igisirikare cya Kenya n'iry'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri Kenya no muri ambasade zayo mu mahanga yururukijwe, agezwa muri kimwe cya kabiri.

Abandi basirikare bapfanye na Gen Ogolla ni Brigadier Swale Saidi, Colonel Duncan Keittany, Lieutenant Colonel David Sawe, Major George Benson Magondu (wari umupilote), Captain Sora Mohamed, Captain Hillary Litali, Senior Sergeant John Kinyua Mureithi, Sergeant Cliphonce Omondi na Sergeant Rose Nyawira.


Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2