AGEZWEHO

  • Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records – Soma inkuru...
  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula – Soma inkuru...

Putin yasabye Abarusiya kumuha amajwi mu ‘matora yo mu bihe bigoye’

Yanditswe Mar, 14 2024 19:28 PM | 128,842 Views



Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa Kane, yasabye abaturage kumuhundagazaho amajwi mu matora agiye gukorwa igihugu cye kiri mu bihe yise ‘ibigoye’ aho gihanganye na Ukraine mu ntambara.

Amatora ya Perezida w’u Burusiya ateganyijwe kuva ku wa Gatanu, tariki ya 15 Werurwe kugeza ku wa 17 Werurwe 2024.

Mbere y’uko atangira, ku wa Gatanu, Ukraine yagabye igitero gikomeye mu turere duhana imbibi n’u Burusiya.

Guverineri w'Akarere ka Belgorod mu Burusiya, Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko ku wa Kane umuntu umwe yaguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote.

Igitero cya kabiri cyo mu kirere cyahitanye umugore ndetse gikomeretsa abandi benshi.

Mu gihe hitegurwa amatora, Perezida Putin yabwiye Abarusiya guhitamo neza. Ati “Nemera ko muzi neza ibihe bigoye igihugu cyacu kirimo, ni ibibazo duhura nabyo mu turere twose kugira ngo dukomeze gukemura ingorane kandi twiyubahishije. Tugomba gukomeza kunga ubumwe no kwigirira icyizere.”

Minisiteri y’Ingabo yavuze ko yahagaritse ikindi gitero cyagabwe n’Ingabo za Ukraine zagerageje kwinjira mu Karere ka Belgorod zinyuze mu gace ka Spodariushino. Nubwo itavuze igihe iyo mirwano yabereye, yasohoye amashusho yerekana ibitero by’indege ishimangira ko byagabwe n’itsinda ry’abicanyi bo muri Ukraine.

Perezida Putin yahamagariye Abarusiya gukoresha amatora kugira ngo bagaragaze ubumwe bwabo no kuba inyuma y'ubuyobozi bwe.

Ati "Twamaze kwerekana ko dushobora kuba hamwe, turengera ubwisanzure, ubusugire n'umutekano w’u Burusiya. Uyu munsi ni ngombwa cyane ko dukomeza muri iyi nzira".

Perezida Vladimir Putin natorwa azayobora u Burusiya kugeza mu 2030. Ni ku nshuro ya gatanu Putin yiyamamarije kuyobora iki gihugu kuva mu 2000.

Muri Kanama 1999 ni bwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine, ava ku butegetsi mu 2008 aho yasimbuwe na Dmitry Medvedev, Putin asubira ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe.

Putin yongeye kwicara muri Perezidansi mu 2012, ayigumamo ndetse mu 2021 hashyirwaho itegeko rimwemerera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe imwe.

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2