Yanditswe Mar, 14 2024 10:30 AM | 111,959 Views
Ibihugu
bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, byemereye Ukraine inkunga mu bya gisirikare
ya miliyari 5.48$ mu kongerera iki gihugu imbaraga mu ntambara imaze imyaka isaga
ibiri gihanganyemo n'u Burusiya.
Mu butumwa, Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri EU yanditse ku Rubuga rwa X, yavuze ko u Burayi buzakomeza gushyigikira Ukraine.
U Bufaransa bwari bwerekanye ko iki cyemezo gishobora kubahirizwa mu gihe hubahirijwe ihame ryo kugura intwaro zakorewe i Burayi ariko ibindi bihugu bivuga ko hari impungenge ko byatuma ibikoresho bya gisirikare bitinda kuboneka mu gihe bikenewe mu gufasha Ukraine.
EU yijeje gukomeza gutera inkunga Ukraine mu gihe Amerika imaze igihe ari yo iyiha imfashanyo itubutse muri iyi ntambara yayihagaritse.
Ni icyemezo cyafashwe mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika itaratora umushinga w'itegeko ku mfashanyo ya miliyari 95$ igenewe leta z’amahanga, irimo na miliyari 60$ zo gufasha Igisirikare cya Ukraine.
Tariki ya 24 Gashyantare 2022 ni bwo u Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine. Iki cyemezo cyatumye u Burusiya bufatirwa ibihano bitandukanye ndetse mu kwezi gushize, Amerika yatangaje ibirenga 500 ku bigo n’abantu bafite aho bahurira n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo wafatiye u Burusiya ibihano bishya 200 ndetse n’u Bwongereza bwabikoze butyo ku bigo n’abantu bafite aho bahurira n’iki gihugu.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru