AGEZWEHO

  • Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records – Soma inkuru...
  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula – Soma inkuru...

U Burayi bwahaye Ukraine inkunga ya miliyari 5.48$

Yanditswe Mar, 14 2024 10:30 AM | 111,959 Views



Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, byemereye Ukraine inkunga mu bya gisirikare ya miliyari 5.48$ mu kongerera iki gihugu imbaraga mu ntambara imaze imyaka isaga ibiri gihanganyemo n'u Burusiya.

Mu butumwa, Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri EU yanditse ku Rubuga rwa X, yavuze ko u Burayi buzakomeza gushyigikira Ukraine.

U Bufaransa bwari bwerekanye ko iki cyemezo gishobora kubahirizwa mu gihe hubahirijwe ihame ryo kugura intwaro zakorewe i Burayi ariko ibindi bihugu bivuga ko hari impungenge ko byatuma ibikoresho bya gisirikare bitinda kuboneka mu gihe bikenewe mu gufasha Ukraine.

EU yijeje gukomeza gutera inkunga Ukraine mu gihe Amerika imaze igihe ari yo iyiha imfashanyo itubutse muri iyi ntambara yayihagaritse.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika itaratora umushinga w'itegeko ku mfashanyo ya miliyari 95$ igenewe leta z’amahanga, irimo na miliyari 60$ zo gufasha Igisirikare cya Ukraine.

Tariki ya 24 Gashyantare 2022 ni bwo u Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine. Iki cyemezo cyatumye u Burusiya bufatirwa ibihano bitandukanye ndetse mu kwezi gushize, Amerika yatangaje ibirenga 500 ku bigo n’abantu bafite aho bahurira n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo wafatiye u Burusiya ibihano bishya 200 ndetse n’u Bwongereza bwabikoze butyo ku bigo n’abantu bafite aho bahurira n’iki gihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2