Yanditswe Jan, 02 2023 17:41 PM | 5,428 Views
Hari
abahinzi b’imyumbati mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango bavuga ko
bakeneye imbuto nziza kuko iyo basanganwe nta musaruro irimo kubaha. Ikigo RAB
kirabashisikariza gutera imbuto zizewe kuko ari zo zitarwara kandi zigahangana
n’ibihe bibi.
Urebye ingano y’iyi myumbati ukagereranya n’ikunze kwerekanwa mu mamurika ntiwakeka ko yasaruwe mu Ruhango akarere kamaze kwandika izina mu buhinzi bw’imyumbati. Usibye imihindagurikire y’ikirere indwara yibasiye iyi mbuto bahinga no yo iri imbere mu gutubya uyu musaruro. Ni ikibazo gihangayikishije abahinzi ku kigero cyo hejuru hashingiwe ku mwanya imyumbati ifite m bukungu bw’aka gace.
Bavuga ko cyakemurwa no guhindura imbuto. Ubu ngo batangiye kwiyandikisha ariko bafite impungenge ko batazabona imbuto ihagije.
Kayumba John umuyobozi w’ikigo RAB ku ishami rya Muhanga avuga ko kugeza ubu nta kibazo gikabije kiri mu buhinzi bw’imyumbati haba ku mbuto n’umusaruro. N’ubwo habayeho imihindagurikire y’ikirere avuga ko imyubati itagezweho cyane akaba asanga abahinzi bakwiye gutora umuco wo gutera imbuto yizewe.
RAB ishami rya Muhanga itangaza ko impuzandengo y’umusaruro w’imyumbati kuri hegitari iri kuri toni 26 mu gihe hari abahinzi bamaze gutera intambwe ifatika bashobora kugeza kuri 60. Aba ni nabo bakuza kuzana imyumbati mu mamurika nk’ikimenyetso cy’uko buriwese abyitayeho yabona umusaruro ufatika. Imyumbati ni kimwe mu bigihingwa ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kwitwara neza mu bihe bibi. Gutera imbuto nzima y’imyumbati no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuhinzi arimo gukoresha neza ifumbire mborera n’imvaruganda ni byo by’ingenzi umuhinzi asabwa kwitaho kugira ngo agere ku musaruro mwinshi ushoboka.
Alexis Namahoro
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru