AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana

Yanditswe Sep, 24 2023 20:53 PM | 22,620 Views



Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Al-Hilal Benghazi igitego 1-1 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri wabaye kuri iki Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wabanjirijwe n'impaka haba mbere yawo iminsi mike ndetse na mbere y'uko umukino nyirizina utangira.

Ni nyuma y'aho ikipe ya Al-Hilal Benghazi yasabye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika CAF kwakira uyu mukino nta mufana n'umwe uri muri Stade. Ni ibintu bitashimishije abakunzi ba Rayon Sports basanzwe bayishyigikira mu mikino yose ibi yakinnye.

Umukino wabereye mu Rwanda nyuma y'ibiza bikomeye byibasiye igihugu cya Libya byahitanye benshi.

Mbere y'uko uyu mukino utangira akndi ikipe ya Al-Hilal Benghazi yasabye ko habanza gusohorwa bamwe mu bari bari muri stade yavugaga ko bari benshi ugereranyije n'abo bemeranyijwe mu masezerano.

Mu mukino nyirirzina Rayon Sports yahushije uburyo butandukanye bw'amahirwe bwo kubona igitego haba mu gice cya mbere n'icya kabiri. Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Igice cya kabiri Rayon Sports yagitangiranye imbaraga ku buryo yahise inabona igitego cyo gufungura amazamu cyatsinze na Héritier Luvumbu kuri penaliti kiza kwishyurwa ku munota wa 84 w'umukino.

Umukino wo kwishyura nawo uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuwa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 wo ukazaba wakiriwe na Rayon Sports.

Ikipe izakomeza izahita ibona itike yo gukina mu matsinda y'igikome cya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports iheruka mu matsinda mu mwaka wa 2018 ikaba yaranageze muri kimwe cya kane cy'irangiza muri iki gikombe.

Photos: Rayon Sports FC


Rigoga Ruth



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF