AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

RURA YATANGAJE IBICIRO BISHYA KURI TAXI VOITURE

Yanditswe May, 29 2019 12:37 PM | 17,034 Views



Taxi Voiture ni kimwe mu byifashishwa cyane n'abagenzi  mu mugi wa Kigali ndetse bakanishimira ko hakoreshwa ikoranabuhanga rya Mubazi mu kubara amafaranga y'urugendo.

Gusa hari abashoferi batwara izi modoka bo bavuga ko bahura n'ibibazo bitandukanye birimo gucibwa amafaranga y'umurengera mu gukoresha  ubu buryo bwa Mubazi. Ngo hari n'igihe iyo mubazi ishyuha ikazima bakabihanirwa ndetse no kuba umushoferi utwaye bamwe mu bagize umuryango we asabwa gucana iyo mubazi akishyura urugendo akoze ndetse n''ikibazo cy'ibiciro bishyurwaho kuri kilometero bitagendanye n'igihe, bagahomba.

Nyarwaya Alfred umushofeli utwara taxi voiture avuga ko izi za mubazi zishyuha iyo zimaze umwanya munini zikazima bakabaha hombuya.

yagize ati " izi za mubazi zirashyuha iyo zimaze umwanya munini zikazima bikadusaba kujya gucaginga aho utuye, abakozi ba RURA bakabona ko utari gukora bakaguca amande y'ibihumbi 200"

undi mushoferi Kagabo Shema avuga ko niyo utwaye umuryango wawe usanga babara nkaho waruri mukazi

yagize ati "narafashwe ngo kuko ntayicometse kandi narintwaye umuryango wanjye mbajyanye kwa muganga icyo gihe RURA inca amande y' ibihumbi 200"

Urwego ngenzura mikorere RURA rwagiranye ibiganiro n'abatwara abantu n'ibintu muri taxi Voiture, hagaragarazwa ibi bibazo ndetse hatangazwa n'ibiciro bishya by'ingendo.

Umuyobozi ushinzwe ingendo muri RURA, KATABARWA ASABA EMMANUEL avuga ko ibiciro abagenzi bakoreshaga mu kwishyura byiyongereye  kugira ngo bigendane n'igihe aho taxi zikorera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i kanombe, igiciro ari amafaranga 1015  ku kilometero.



Ku bibazo by'iri koranabuhanga rya Mubazi bavuga ko ridakora neza kandi n'utwaye umuryango we yaba atari kurikoresha akabihanirwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko ikibazo giterwa n'uko baba batabisobanuriwe neza, ahubwo abayobozi bakihutira kubishyira mu bikorwa, bityo ko hakenewe ubukangurambaga.

Imibare y’urwego ngenzura mikorere RURA yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko mu Rwanda habarurwa Taxi Voiture 943 zitwara abagenzi ziri mu makoperative 36, gusa ngo izikoresha irikoranabuhanga rya mubazi ni 30% gusa.


Inkuru ya Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano