AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva uyobora IMF – Soma inkuru...
  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...

RDB yasabye abikorera kuzabyaza umusaruro CHOGM izabera mu Rwanda

Yanditswe Mar, 03 2022 21:39 PM | 63,537 Views



Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rurasaba abikorera mu Rwanda kuzabyaza inyungu zifatika inama y'abakuru b'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza izabera mu Rwanda mu kwezi kwa 6 k'uyu mwaka. 

Ibi byatangajwe ubwo RDB yagiranaga ibiganiro n'ishyirahamwe ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda n'abari mu rwego rw'ingufu.

Muri ibi biganiro byahuje urwego rushinzwe iterambere, RDB n'ishyirahamwe ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda n'abari mu rwego rw'ingufu hagaragajwe amahirwe y'ubucuruzi urwego rw'abikorera mu Rwanda rwabyaza umusaruro mu gihe cy’inama y'abakuru b'ibihugu bikoresha icyongereza CHOGM iteganyijwe kubera i Kigali mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Bamwe mu bashoramari mu rwego rw'ubucukuzi n'ingufu bavuga ko bagiye kunoza imishinga yabo ku buryo kwitabira inama ya CHOGM bizababera amahirwe yo kugaragaza ahashobora kubyara amafaranga mu gihe habayeho ubufatanye mu ishoramari.

RDB isobanura ko muri iyi nama ya CHOGM hateganyijwe n’indi y'iminsi 2 y'ihuriro ku bucuruzi Commonwealth Business Forum ikazahuza inzego z’abikorera, ibigo by’imari n’ibindi.

Philip Lucky umuyobozi w'ishami rishinzwe ishoramari no kwamamaza ibikorwa muri RDB asobanura ko iyi nama azaba ari umwanya wo kunoza ubufatanye ku bashoramari.

Iyi ni inama ya 2 RDB igiranye n'ishyirahamwe ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda n'abari mu rwego rw'ingufu. Ubuyobozi bwa RDB bukaba buvuga ko gutanga amakuru ku nyungu zitegerejwe mu nama ya CHOGM bizakomeza no mu zindi nzego.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage