AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe

Yanditswe Apr, 27 2024 20:59 PM | 155,214 Views



Umwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni 1 n'ibihumbi 400, bituma uru rwego rwinjiza miliyoni 620 z'Amadolari avuye kuri miliyoni 500 zinjiye muri 2022. 

Amafranga aturuka mu gusura Pariki y'Ibirunga niyo menshi kuko yihariye hafi y'ayinjijwe n'urwego rw'ubukerugendo rwose.

Mukarusine Appolinariya amaze umwaka n'igice atangije ubucuruzi bwo kwakira ba mukerugendo no kubacumbira ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi. 

Uyu ashimangira ko yatangiye gutanga izi serivisi adafite icyizere gihagije cyo kunguka kubera ingaruka urwego rwa serivise rwahuye nazo biturutse ku cyorezo cya Covid 19.

Abamaze igihe batanga serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo bishimira ko uko ibintu birushaho gusubira mu buryo ari nako uru rwego rukomeza kuzahuka cyane ko imibare y'inzego zibishinzwe yerekena ko ugereranije na mbere y'icyorezo cya Covid 19 amafaranga rwinjizaga yarenzeho ku gipimo cya 24%.

Raporo ya RDB igaragaza ko umwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwakiriye abashyitsi basaga gato miliyoni 1 n'ibihumbi 400, aho amafaranga yinjijwe na serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo zinjije miliyoni 620 z'Amadolari, mu gihe mu mwaka wa 2022 hari hinjiye Miliyoni zikabakaba 500 z'Amadolari, ibisobanura inyongera ya 36%.

Umwaka wa 2023 u Rwanda rwakiriye inama n'ibindi bikorwa bijyanye nazo nk'imyidagaduro bigera ku 160 byitabiriwe n'abantu ibihumbi 65, bikaba byarinjije miliyoni 95 ugereranije na miliyoni 62 z'amadolari  zinjiye muri 2022 z'amadolari. 

Abantu basuye Ingagi bangana na 2% by'abasuye u Rwanda muri rusange, gusa amafaranga yo gusura Ingagi niyo yabaye menshi kuko yihariye hafi 30% by'amafaranga yose yinjiye avuye muri serivisi zirebana n'ubukerarugendo. 

Ubu bwiyongere bwa ba mukerarugendo no gusura u Rwanda muri rusange binafite izindi nyungu ku bikorera bo hirya no hino mu gihugu kuko bituma ubucuruzi bwabo burushaho gutera imbere.

Gukomeza kwaguka kwa serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo ni kimwe mu bikomeza kongera ingano y'ababona akazi muri uru rwego, kwagura ingano y'ibyo izi serivisi zikenera bitangwa n'abandi bacuruzi, ibi kandi bikanagira uruhare mu kuzamura ingano y'imirimo mishya idashingiye ku buhinzi cyane ko n'ubutaka bwo guhingaho bugenda bugabanuka kubera  ahanini ibikorwa by'ubwubatsi bikomeza kwiyongera.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo