AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva uyobora IMF

Yanditswe Apr, 28 2024 08:39 AM | 209,945 Views



Perezida Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu, yahuye n'Umuyobozi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, Kristalina Georgieva, baganira ku mikoranire y'iki kigega n'u Rwanda.

Muri ibi biganiro, Umukuru w’Igihugu yari kumwe n’Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Jeannine Munyeshuli.

U Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika cyabashije kungukira muri gahunda y'iki kigega ijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe hagamije iterambere rirambye.

Mu 2022, ni bwo IMF yashyizeho Ikigega gishya cya Resilience and Sustainability Trust, RST, gifasha ibihugu kubona ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bituruka hanze y’igihugu, birimo n’imihindagurikire y’ibihe, hagamije iterambere rirambye.

Ku ikubitiro, cyatangiye gikorana n’ibihugu bitatu birimo Barbados, Costa Rica n’u Rwanda, aho igihugu kizahabwa miliyoni $319 zigamije gushyigikira imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

RST ni ikigega cyashyiriweho gufasha ibihugu biri mu nzira y’ajyambere n’ibifite ingorane zihariye, ngo bibashe kubona ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bituruka hanze y’igihugu, kugira ngo bibashe kugira iterambere rirambye.

Ni uburyo bwunganira ubusanzweho bufasha ibihugu kubona amafaranga bikeneye, mu buryo buhendutse kandi bw’igihe kirekire, bugafasha mu guhangana n’ibibazo birimo imihidagurikire y’ibihe no kwitegura guhangana n’ibyorezo.

Ni mu gihe Afurika igira uruhare ruto cyane mu gutuma ikirere cyangirika nyamara igahura n’ingaruka zabyo, ku buryo ari ngombwa cyane ko iki kibazo kiganirwaho, kuko uretse kuba ari ikibazo cy’ibidukikije, ni ikibazo cy’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Kugira ngo u Rwanda rubashe gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, muri za miliyari 11$ zikenewe kugeza mu 2030, harimo miliyari 5.7$ zagenewe ibikorwa bitandukanye bigamije guhangana n’ingaruka z’imihidagurikire y‘ibihe, na miliyari 5.3$ zagenewe ibikorwa byo gukumira ingaruka z’imihindagurikire y‘ibihe.

Akayezu Jean de Dieu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal baganiriye ku

Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée Conakry

U Rwanda rwamaganye u Burundi bwarushinje kugira uruhare mu gitero cya gerenade

Kevin Kade yateguje indirimbo nshya n'imishinga afitanye n'abarimo Jux

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w&

Musanze: Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Murandi barishima ko inzu y&

Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’uturere bishaje- Guverineri Dushimima