AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Perezida Macron yabwiye abiga muri IPRC Tumba guhitamo ejo heza hazaza

Yanditswe May, 27 2021 18:24 PM | 45,798 Views



Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku gicamunsi cyo  kuri uyu wa Kane yasuye Ishuli Rikuru ryigisha ubumenyingiro rya IPRC Tumba riherereye mu Karere ka Rulindo, asaba abahiga gukoresha amahirwe bafite bakagena ejo heza hazaza.

Kuri iki kigo giherereye ku birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Kigali, Perezida Macron yasobanuriwe ibijyanye n’ubufatanye buri hagati y’iri shuri n’Ikigo cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence française de développement,AFD).

Ubu bufatanye bugamije guteza imbere imyigishirize muri icyo kigo.

Umushinga ufite agaciro ka miliyoni 7 n’igice z’amayero watewe inkunga na AFD uzafasha IPRC Tumba, ndetse n’ibigo byigisha imyuga biherereye mu Karere ka Rulindo kunoza ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Harimo kandi kwimenyereza ibijyanye naryo, amahugurwa, ibizavamo bikazagirira akamaro abo banyeshuri ndetse n’abaturage bo mu gace iri shuri riherereyemo.

Binyuze muri ubu bufatanye kandi ikigo IPRC Tumba  gisanganywe abanyeshuri 643 biga ibijyanye n’ingufu zisubira, ikoranabuhanga, electronic n’itumanaho, mu mwaka utaha iki kigo cyizatangiza by’umwihariko ishami  rya Mechatronics Technology, ishami rizatangirana abanyeshuri 50.

Ni ishami rizajya ryigisha ibirebana nuko ikoranabuhanga n’ubugenge byafasha  kugera kw’iterambere rirambye, hateganijwe kandi ibijyanye no kwiga indimi.

Muri IPRC Tumba kandi Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’urubyiruko rwiga muri icyo kigo, rwamubwiye ibijyanye n’umwete bashyira mu kwiga ikoranabuhanga ndetse no kuzihangira imirimo mu gihe kiri imbere.

Urwo rubyiruko rwamubajije ibibazo binyuranye birimo ibijyanye no kwihangira imirimo, imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bw’urubyiruko muri rusange.

Macron yabwiye uru rubyiruko ko kuba bakiri bato ari amahirwe akomeye bafite, yo yatuma bahitamo ejo hazaza heza bifuza.

Yabasabye gukora amahitamo meza, bagamije icyabateza imbere, iterambere ry’imiryango yabo, igihugu n’isi muri rusange.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano