AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo ku gihe

Yanditswe Nov, 29 2021 17:19 PM | 57,772 Views



Perezida Paul Kagame yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo ku gihe, abasaba kugabanya inama za hato na hato kuko ari imwe mu ntandaro z'iyo mikorere mibi.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yasozaga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze.

Abagize inama Njyanama z'uturere 27 n'Umujyi wa Kigali ndetse na ba guverineri b'Intara, nibo bari bamaze icyumweru bahabwa amahugurwa ku miyoborere n'imikorere ikwiye kubaranga muri manda y'imyaka 5 y'abagize Njyanama z'uturere 27 baherutse gutorwa.

Perezida Kagame yabasabye guhora iteka bazirikana icyizere bagiriwe n'abaturage bakihatira gukemura ibibazo byabo, abibutsa ko ibyo bigaragarira mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa.

Mu bibazo yasabye aba bayobozi kwihutira gukemura, ku isonga hari icy'imirire mibi n'igwingira ry'abana bato kubera ingaruka iki kibazo gifite ku iterambere ry'igihugu.

Perezida Kagame kandi yasabye impinduka mu mikorere hagamijwe ineza y'umuturage, asaba ko inama za hato na hato abayobozi bahoramo zigatuma badakemura ibibazo by'abaturage zihagarara.

Abayobozi basoje amahugurwa bahamije ko amasomo bahawe ndetse n'impanuro z'umukuru w'igihugu ari impamba ikomeye binjiranye mu nshingano batorewe.

Abagera kuri 436 nibo bari bamaze icyumweru bahugurirwa mu ishuri rya Polisi I Gishari mu karere ka Rwamagana ku nsanganyamatsiko igira iti:"Umuturage ku isonga. "

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko aya mahugurwa azazana ikibatsi mu mikorere y'inzego z'ibanze dore ko abasaga 60% muri iyi manda ari bashya muri izo nzego.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage