Yanditswe Nov, 29 2021 17:19 PM | 57,772 Views
Perezida Paul Kagame yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho
kubakemurira ibibazo ku gihe, abasaba kugabanya inama za hato na hato kuko
ari imwe mu ntandaro z'iyo mikorere mibi.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yasozaga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze.
Abagize
inama Njyanama z'uturere 27 n'Umujyi wa Kigali ndetse na ba guverineri b'Intara, nibo bari bamaze icyumweru bahabwa amahugurwa ku miyoborere n'imikorere ikwiye
kubaranga muri manda y'imyaka 5 y'abagize Njyanama z'uturere 27 baherutse gutorwa.
Perezida Kagame yabasabye guhora iteka bazirikana icyizere bagiriwe n'abaturage bakihatira gukemura ibibazo byabo, abibutsa ko ibyo bigaragarira mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa.
Mu bibazo yasabye aba bayobozi kwihutira gukemura, ku isonga hari icy'imirire mibi n'igwingira ry'abana bato kubera ingaruka iki kibazo gifite ku iterambere ry'igihugu.
Perezida Kagame kandi yasabye impinduka mu mikorere hagamijwe ineza y'umuturage, asaba ko inama za hato na hato abayobozi bahoramo zigatuma badakemura ibibazo by'abaturage zihagarara.
Abayobozi basoje amahugurwa bahamije ko amasomo bahawe ndetse n'impanuro z'umukuru w'igihugu ari impamba ikomeye binjiranye mu nshingano batorewe.
Abagera kuri 436 nibo bari bamaze icyumweru bahugurirwa mu ishuri rya Polisi I Gishari mu karere ka Rwamagana ku nsanganyamatsiko igira iti:"Umuturage ku isonga. "
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko aya mahugurwa azazana ikibatsi mu mikorere y'inzego z'ibanze dore ko abasaga 60% muri iyi manda ari bashya muri izo nzego.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru