Yanditswe May, 27 2023 18:37 PM | 54,783 Views
Perezida Paul Kagame arasaba
urubyiruko kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bya siporo bikomeje kubegera,
kugira ngo bibafashe guteza imbere impano zabo ndetse bakabye inzozi zo kuba
ibihangange mu mikino itandukanye.
Ubu butumwa umukuru w’igihugu yabutanze mu muhango wo gutaha ku mugaragaro icyanya cyahariwe siporo cyiswe Kimironko Sports and Community Space.
Ku ikubitiro muri iki cyanya huzuye ikibuga mberabyombi kigezweho kuko gishobora gukoreshwa mu mikino ya Basketball, Volleyball na Handball.
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bari kumwe na Perezida wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall, nibo batashye ku mugaragaro icyanya cya mbere mu Rwanda kigizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye cyiswe Kimironko Sports and Community Space.
Perezida Paul Kagame yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu kubaka iki kibuga, abizeza ko u Rwanda narwo ruzakomeza gukora ibishoboka kuburyo intego yatumye cyubakwa izagerwaho ntakabuza.
Uretse inzego za leta, iki kibuga cyubatswe ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation ndetse n’ubuyobozi bwa BAL cyangwa Basketball Africa League.
Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall avuga ko igishimishije ari uko u Rwanda na BAL ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka FIBA ndetse na NBA, bahuje icyerekezo cyo guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika rukavamo abaturage beza.
Bamwe mu rubyiruko rukunda umukino wa Basketball by’umwihariko akanyamuneza kari kose nyuma yo kubona iki kibuga kigezweho kinorohereza abafite ubumuga bakina uyu mukino bifashishije amagare y’abafite ubumuga dore ko nabo bari babukereye.
Perezida Kagame wanafashe umwanya muto nawe agakina basketball n’urubyiruko rwari kuri iki kibuga, yibukije abakiri bato ko aya ari amahirwe bakwiye kubakiraho kugirango inzozi zabo zibe impamo.
“Nta mahirwe na make nk’aya mugomba gupfusha ubusa. Igihe cyose ubonye amahirwe kora ibyo ushoboye byose kuko ushobora kuba uatari uzi n’impano ufite iyo hataboneka amahirwe nk’aya y’ibikorwaremezo nk’ibi. Nta mwanya wo gupfusha ubusa rero, mukwiye gutekereza ahazaza hanyu mu nzira nyinshi kandi iyi ni imwe muri izo nzira zo kwigaragaza ukubaka aho hazaza ukwiye.”
Kimironko Sports and Community Space, ni icyanya cya siporo kiri ku buso bwa hegitari imwe. Ibibuga byacyo byubakwa mu nyungu z’urubyiruko kugirango ruzamure impano zarwo ariko n’abakuze bakaba bashobora kubyifashisha mu rwego rwa siporo ifasha buri wese kurwanya umubyibuho ukabije n’indwara zitandura.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru