Yanditswe Jun, 23 2023 09:22 AM | 35,505 Views
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Past Niyonshuti Theogene yapfuye azize impanuka y'imodoka.
Aganira na RBA, Umuvugizi wa ADEPR Rev. Past Ndayizeye Isaïe yavuze ko nyakwigendera yaguye mu mpanuka yabereye muri Uganda.
Muri iyi mpanuka, Pasiteri Theogene yari arikumwe n'abandi bantu batatu, babiri bahise bapfana na we naho undi umwe arakomereka bikabije. Kugeza ubwo twandikaga inkuru ngo yari ari kuri koma.
Pasiteri Theogene na bagenzi be ngo bari bavuye mu murimo w'Ivugabutumwa muri Uganda bagarutse mu Rwanda.
Azwhi cyane mu buhamya bwe bugaragaza uko yabayeho ubuzima bwo kumuhanda nyuma ya Jenoside, arangwa n'ibikorwa bibi aho avuga ko yakoreshaga ibiyobwange n'ubundi buzima bubi bwo ku muhanda, hanyuma nyuma akaza kwakira inkuru nziza ya Yesu Kristo agakizwa.
Yabwirije benshi a=mu bo bari bafatanyije ubu buzima ndetse afasha no kurera abandi yavanaga ku muhanda.
Apfuye asize umugore umwe n'abana bane. Yari azwi ku izina ry'inzahuke bitewe n'aho Imana yamukuye ndetse n'aho yari imugejeje.
Reba ibiganiro birimo ubuhamya Pasiteri Theogene yagiranye na RBA.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru