AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Ntimuhe icyuho umwanzi hatagira ikidindiza ibyo twabiriye icyuya- Depite Mukabalisa Donatille

Yanditswe Apr, 12 2024 06:17 AM | 153,999 Views



Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasabye urubyiruko kuzirikana ibyo u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa no guharanira ko nta waruca mu jisho ngo yonone iterambere ryarwo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 11 Mata 2024, ubwo mu Karere ka Kicukiro hibukwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro.

Mbere y’umugoroba wo Kwibuka, habanje urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri IPRC Kicukiro [ahahoze hitwa muri ETO Kicukiro], rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uru rugendo rwibutsa gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga kuko Ingabo z’Ababiligi za MINUAR ziyobowe na Lt Luc Lemaire zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicwa umugenda kugera i Nyanza ya Kicukiro. Kuva ku wa 8 Mata 1994, Abatutsi benshi bahahungiye bizeye kurindwa ariko ku wa 11 Mata, izo ngabo zirabatererana hicwa abarenga 2000.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko abashinzwe kurinda amahoro, ubwo yari yabuze ari bwo bafashe icyemezo cyo kwigendera, basiga Abatutsi mu maboko y’abicanyi kandi babona ibigiye kubabaho.

Ati “Mbere y’uko tugera igihe Jenoside yari itangiye yashoboraga gukumirwa, si uko bari babuze amakuru ko yabonekaga buri munsi. Babuze umutima utabara.’’

Depite Mukabalisa Donatille yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabikuyemo amasomo yo kwigira no kwikorera amahitamo.

Ati “Ni twe dukwiye gukomeza kwigenera ibyo dushaka tugendeye ku byo dukeneye. Akimuhana kakaza kajya mu murongo w’ibyo dukeneye ngo twiyubakire igihugu cyacu.’’

Yashimye Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame zitanze, zigaharika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ati “Nubwo twibuka tunenga n’imyitwarire y’umuryango mpuzamahanga wadutereranye, turashimira Perezida Kagame utarahwemye gutsura umubano n’ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga n’intambwe igenda iterwa.’’

Depite Mukabalisa Donatille yibukije urubyiruko kudakerensa imbaraga zakoreshejwe mu kubaka Igihugu.

Ati “Muzi ikiguzi cyatanzwe ngo mube mufite igihugu kizima twese twishimiye, gitera imbere, kibaha amahirwe angana nta vangura. Muzi intambwe yatewe mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, ntimuhe icyuho umwanzi hatagira ikidindiza ibyo twamaze kugeraho, cyangwa twabiriye icyuya, mufite umusingi ukomeye wo kubakiraho.’’

Yasabye abakiri bato guhangana n’abahakana, abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bo banafite ubumenyi mu ikoranabuhanga no gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu miyoboro ikoreshwa cyane.

Yakomeje ati “Tubifuriza kuzaba mu gihugu gitandukanye n’icyo ababyeyi banyu, twe bakuru twabayemo.’’

Abarokokeye i Nyanza ya Kicukiro bashimiwe ko bataheranwe n’agahinda ndetse bashobora no gutanga ubuhamya ku nzira y’umusaraba banyuzemo ubwo bavanwaga muri ETO Kicukiro bajyanwa i Nyanza ya Kicukiro n’uko bongeye kwiyubaka.

Abitabiriye umugoroba wo Kwibuka kandi bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars; Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philibert n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Havugiyaremye Aimable.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 105.000 barimo abaguye muri Nyanza ya Kicukiro no hirya no hino muri Kicukiro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général