Yanditswe Sep, 21 2022 11:57 AM | 168,516 Views
Ubuyobozi bwa Shema Power Lake Kivu iri kubaka
uruganda ruzatanga amashyanyarazi ruyakuye muri Gaz Methane iri mu Kiyaga Cya Kivu
buvuga ko igihe bwateganyirije kurangiza imirimo cyarenze bitewe n’ibibazo tekinike byagaragaye mu
igerageza ryo gucukura gaz, hakiyongeraho n’icyorezo cya Covid19.
Bwizeza abaturage bafuza ko uruganda rurangira vuba rukabaha amashyanyarazi ahagije.
Mu Kagari ka Ndoranyi mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu nta mashyanyarazi ahabarizwa, abagatuye bavuga ko kutagira amashanyarazi byabasigaje inyuma mu iterambere.
Ni mu gihe mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo amashanyarazi hari aho ataragera, hari gushyirwa amapoto, vuba aha abaturage barayahabwa, gusa n'abayahawe mbere bavuga ko nta mbaraga afite
Aba baturage bifuza ko uruganda ruri kubakwa mu Murenge wa Nyamyumba ruzatanga amashyanyarazi ruyakuye muri Gaz Methane rurangira byihuse rukabakemurira ibibazo bizitira iterambere ryabo.
Umuyobozi wa Company Shema Power Lake Kivu yubaka uru ruganda Eng Alex Kabuto avuga ko icyorezo cya Covid19, ndetse n’ibibazo tekiniki bahuye na byo mu igerageza ari byo byatumye imirimo itihuta imirimo ntirangire muri 2021 nkuko byari byarateganyijwe.
Akomeza avuga ko imirimo yo gukosora ibyo bibazo tekiniki yarangiye, kubaka bigeze kuri 70%, yaba ahazatunganyirizwa gaz ndetse n’aho izatangira ingufu z’amashyanyarazi zikoherezwwa mu muyoboro mugari w’igihugu. Yizeza abaturage ko mu mwaka utaha bazaba batanga amashyanyarazi.
Uru ruganda nirutangira gutanga amashyanyarazi rwitezeho kongera ingano y'akenewe mu gihugu agakemura ibura ryayo bikazafasha kwesa umuhigo w'uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rucaniwe 100%.
Fredy RUTERANA
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru