AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Ni iki cyatindije uruganda rutunganya amashanyarazi aturuka mu Kivu?

Yanditswe Sep, 21 2022 11:57 AM | 169,005 Views



Ubuyobozi bwa Shema Power Lake Kivu iri kubaka uruganda ruzatanga amashyanyarazi ruyakuye muri Gaz Methane iri mu Kiyaga Cya Kivu buvuga ko igihe bwateganyirije kurangiza imirimo cyarenze  bitewe n’ibibazo tekinike byagaragaye mu igerageza ryo gucukura gaz, hakiyongeraho n’icyorezo cya Covid19.

Bwizeza abaturage bafuza ko uruganda rurangira vuba rukabaha  amashyanyarazi ahagije.

Mu Kagari ka Ndoranyi mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu nta mashyanyarazi ahabarizwa, abagatuye bavuga ko kutagira amashanyarazi byabasigaje inyuma mu iterambere.

Ni mu gihe mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo amashanyarazi hari aho ataragera, hari gushyirwa amapoto, vuba aha abaturage barayahabwa, gusa n'abayahawe mbere bavuga ko nta mbaraga afite

Aba baturage bifuza ko uruganda ruri kubakwa mu Murenge wa Nyamyumba ruzatanga amashyanyarazi ruyakuye muri Gaz Methane rurangira byihuse rukabakemurira ibibazo bizitira iterambere ryabo.

Umuyobozi wa Company Shema Power Lake Kivu yubaka uru ruganda Eng Alex Kabuto avuga ko icyorezo cya Covid19, ndetse n’ibibazo tekiniki bahuye na byo mu igerageza ari byo byatumye imirimo itihuta imirimo ntirangire muri 2021 nkuko byari byarateganyijwe.

Akomeza avuga ko imirimo yo gukosora ibyo bibazo tekiniki yarangiye, kubaka bigeze kuri 70%, yaba ahazatunganyirizwa gaz ndetse n’aho izatangira ingufu z’amashyanyarazi zikoherezwwa mu muyoboro mugari w’igihugu. Yizeza abaturage ko mu mwaka utaha bazaba batanga amashyanyarazi.

Uru ruganda nirutangira gutanga amashyanyarazi rwitezeho kongera ingano y'akenewe mu gihugu agakemura ibura ryayo bikazafasha kwesa umuhigo w'uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rucaniwe 100%.

Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo