Yanditswe Apr, 16 2024 17:46 PM | 78,873 Views
Abarinzi b’igihango barashimirwa uruhare rwabo mu kubanisha Abanyarwandan nta kwishishanya, abo mu Turere twa Burera na Musanze basanga urubyiruko rukwiye kurushaho kwigishwa gukunda igihugu no kwirinda amacakubiri yasenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Karamaga Thadee uvuka mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, ni umwe mu bagizwe abarinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu ahanini abikesha kurokora Abatutsi barenga 40.
Ni mu gihe yamaze imyaka 20 mu ngabo zari iza FAR ariko yiyemeza kurokora Abatutsi bicwaga n’abasirikare bagenzi be.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karamaga yagize n’uruhare rukomeye rwo guhisha umurambo wa Uwiringiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, kugira ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.
Uretse Karamaga Thadee, hari kandi Rwaburindi Enos nawe wagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akarere ka Musanze.
Mu 1991 mu igerageza rya Jenoside mu cyahoze ari Komine Kinigi, we yari umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste rya Bisate, avuga ko ashingiye ku kwemera kwe aribwo yatangiye ibikorwa byo guhisha Abatutsi abakiza interahamwe zabicaga zibasanze mu masengesho.
Kuva mu 1991 kugera 1993, Rwaburindi ngo yashoboye guhisha iwe mu rugo abo mu miryango 8 yahigwaga.
Gusa nubwo yiyemeje kurokora abahigwaga, yatotezwaga n’umuryango we ndetse n’abategetsi bariho icyo gihe bamusaba kubirukana ariko arabyanga arabagumana kugeza ubwo Ingabo z’Inkotanyi zigeze muri Bisate zimufasha kubarokora.
Mwayida Chantal na Ndimwiza Ketia ni bamwe mu barokowe n’abo barinzi b’igihango.
Uretse kuba bashima ubutwari bwabo, bavuga ko muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, basanga abarinzi b’igihango barabaye ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ku ruhande rw’aba barinzi b’igihango basaba abakiri bato nk’amizero y’ejo hazaza h’Igihugu, gukunda igihugu no kwirinda amacakubiri yasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yimakajwe na leta y’u Rwanda yabaye imbarutso yo kutishishanya mu baturage, ahubwo bahaguzwa n’ibikorwa by’iterambere ryivugira igihugu kimaze kugeraho.
Robert Byiringiro
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
3 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru