AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Siporo rusange

Yanditswe Sep, 03 2023 13:25 PM | 38,228 Views



Kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Siporo Rusange ya Car Free Day ahanatangirijwe ubukangurambaga bugamije kuziba icyuho kiri ku Mugabane wa Afurika mu iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire bw’umugabo n’umugore mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ndetse na bamwe mu bashyitsi n'ibyamamare bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi; muri siporo rusange.

Ni siporo kandi yatangirijwemo ubukangurambaga bugamije kurengera ubuzima bwo mu mutwe ku bagore n’abakobwa hanimakazwa ihame ry'uburinganire ndetse no kuziba icyuho kikigaragara mu iyubahirizwa ry'iryo hame muri Afurika.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaza ko hari ingaruka zishobora kuvuka mu miryango igihe iri hame ritubahirijwe ibishobora kwangiza n'ubuzima bwo mu mutwe.

Ubu bukangurambaga burimo inzego z’ubuzima mu Rwanda ku bufatanye n'Umuryango w'Abafasha b'Abakuru b'Ibihugu bya Afurika ugamije iterambere OAFLAD.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima Dr. Yvan Butera, ahamya ko ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bikwiye ahanini gukemurwa ndetse no kwitabwaho bihereye mu muryanga nyirizina.

Ubu bukangurambaga bwiswe "Twese Turangana" buribanda ku guharanira ubuzima bwo mu mutwe hakurwaho imbogamizi zikumira abantu kugera kuri serivisi zabwo cyane cyane abagore n’abakobwa.


Adams Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage