AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

#Kwibuka30: I Musanze bibutse abiciwe muri Cour d'Appel ya Ruhengeri

Yanditswe Apr, 14 2024 19:40 PM | 37,176 Views




Kuri iki Cyumweru mu Karere ka Musanze bakoze umugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka ruva mu Mujyi wa Musanze ku isoko rya GOICO rwerekeza ahahoze hakorerera urwo rukiko, kuri ubu hahinduwe Urwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Musanze.

Ahakoreraga Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri hagizwe Urwibutso rwa Jenoside nyuma y'ubusabe bw'abo mu miryango y'abahiciwe, bagaragazaga ko bidakwiye ko hakomeza gutangirwa serivisi z'ubutabera kandi hari ababuriyemo ubuzima.

Ubuyobozi bw'Umuryango Ibuka mu Karere ka Musanze buvuga ko Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye byari bigize perefegitura ya Ruhengeri biganjemo abari bavuye muri su-perefegitura ya Busengo, bahiciwe taliki 15 Mata 1994.

Kuri ubu rero mugiye hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, habarurwa abarenga 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, baruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Musanze.


Patience Ishimwe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général