AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Kibeho: Hibutswe Abatutsi basaga ibihumbi 30 bahiciwe muri Jenoside

Yanditswe Apr, 14 2024 17:32 PM | 38,427 Views




I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru habereye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi basaga ibihumbi 30 biciwe aha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cyahoze muri Perefegitura ya Gikongoro agaragaza ko Abatutsi batangiye guhungira kuri Kiliziya ya Kibeho baturuka muri komine za Mudasomwa, Rwamiko, Nshili, Kivu na Mubuga bizeye amakiriro aha hafatwaga nk’ubutaka butagatifu.

Icyakora Abatutsi bari bahungiye aha baje kugabwaho ibitero n’interahamwe tariki ya 13 Mata 1994 zicamo abasaga 2,200 nyuma yo kugerageza kwirwanaho bukeye izi ntetahamwe zizana n’abasirikare bafite intwaro batera za grenade muri Kiliziya ya Kibeho abasaga ibihumbi 30 barahagwa.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira witabiriye uyu muhango yasabye Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no gufatanya mu rugamba rwo kubaka igihugu no kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi aha I Kibeho bashima ubutwari bw’Inkotanyi zabarokoye ndetse zikajya imbere mu rugamba rwo kongera kubaka igihugu.



Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya