AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Itorero ry’Abangilikani ryimitse Dr Gahima Manasseh nk’umwepisikopi mushya

Yanditswe May, 26 2019 16:43 PM | 5,552 Views



Dr Gahima Manasseh yimitswe nk’umwepisikopi mushya mu itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Gahini; kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019.

Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Gahini Dr Gahima Manasseh w'imyaka 49 asimbuye Bishop Alexis  BIRINDABAGABO wari umaze imyaka 22 ayobora iyi Diyoseze.

Dr Gahima avuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima, kuba ahawe izi nshingano azibanda ku ivuga butumwa ariko rigamije kuzamura no kwita ku mibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu muri rusange.


Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase ashima uruhare  rw'imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, igira mu guteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange by'umwihariko itorero Angilikani mu Rwanda.

Itorero Angilikani mu Rwanda rifite abakiristo basaga miliyoni. Diyoseze ya Gahini iri mu Karere ka Kayonza  igizwe na paroisse 49.

Musenyeri Dr Gahima asimbuye Bishop BIRINDABAGABO we ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano