Yanditswe Jan, 08 2020 09:38 AM | 1,456 Views
Umujyi wa Kigali uratangaza ko imirimo yo kubaka imihanda ku burebure bwa km 10 yitezweho kugabanya umubyigano w’imodoka mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza CHOGM mu mezi atanu ari imbere,igeze kuri 55%.
Iyi mirimo yatangiye mu Kwakira 2019 ikaba iteganyijwe gusozwa muri Mata uyu mwaka.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire, Nsabimana Ernest agaragaza zimwe mu mpamvu nyamukuru z'iyubukawa ry’iyi mihanda.
Yagize ati “Ibyo bibazo by'umuvundo w'imodoka ni byo bituma abantu bicara bakareba ese turakora iyihe mihanda kugira ngo mu gihe cy'inama zikomeye nka ziriya izo traffic jam tuzigabanye zitazongera guteza ibibazo kuko nubwo igihugu kiba cyakira inama nkaziriya nkuru nkuru n’ubundi abantu bakomeza kujya mu kazi , ubuzima mu Mujyi wa Kigali burakomeza.”
Umuhanda uva i Nyabisindu ukagera i Nyarutarama n’undi uva Kabeza ukagera Alpha Palace, ni imwe mu mishya ifite ibirometero 10 igiye kubakwa.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko iyo mihanda izagabanya ku buryo bugaragara umubyigano w’imodoka.
Mukurarinda Claude utwara imodoka yagize ati “Uyu muhanda uzaba ufasha cyane kuko wa mwanya wo guhera muri embouteilage ya Kicukiro, iyo byagendaga gutyo twacaga Sonatubes , ariko ubu tugiye kugira umuhanda wa kabiri ariko embouteillage iva ku muhanda wo kibuga (Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga) igiye kugabanuka.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko hakiri imbogamizi mu iyubakwa ry' iyi mihanda harimo ikibazo cy'ibiza no kwishyura abaturage.
Nsabimana yagize ati “Iriya mvura nyinshi yaguye, urabizi yateje ibibazo byinshi mu gihugu, Umujyi wa Kigali ntiwasigaye detse n'ibikorwaremezo, hari inzu cyangwa abantu batuye ahantu ibyo bikorwa biba biri aho imihanda igomba kwagurirwa, hari nk’aho ugera ugasanga umuntu ibyangombwa bye ntibyuzuye, cyangwa ugasanga nyiraho ntari mu gihugu agomba kohereza ibyangombwa cyangwa za procuration, cyangwa ugasanga abantu bafitanye ibibazo mu mitungo yabo.”
Ku bijyanye n'ikibazo cyo kwishyura baturage, bamwe bagaragaza kunyurwa, abandi ntibahisha impungenge zabo.
Rutagengwa Adolphe yagize ati “Hano habagamo abapangayi, ejobundi batubwira ko tugomba gusenya bitarenze iminsi 5, dutegereza ko amafaranga yacu ajya kuri konti, twarayabonye amafaranga arahari kandi twe twaranyuzwe ku gaciro k'ibyo babaze n’ubwo hari byo bibagiwe kubarisha.”
Undoi muturage yagize ati “Hari abapimye bwa mbere bakoresha umweru, hongera haza abandi kuno kwezi kurimo kurangira haza abandi bakoresheje ubururu na ho abajemo hagati nabonye ari abashinwa bakavuga ko bazafata metero 6 haruguru no hasi sentimetero 6 ,ntabwo abasenya bakurikiza ibipimo bya mbere.”
Kubaka iyi mihanda ireshya na Km 10, Umujyi wa Kigaki uvuga ko bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Eddy SABITI
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
4 hours
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
4 hours
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
May 08, 2024
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
May 08, 2024
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
May 08, 2024
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru