AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Guverinoma yasabye Abanyarwanda kongera imbaraga mu musaruro w'ibiribwa

Yanditswe Dec, 02 2022 18:35 PM | 237,732 Views



Guverinoma yasabye Abanyarwanda kongera imbaraga mu musaruro w'ibiribwa n'ibindi bikoresho bikenerwa mu gihugu, kugira ngo ibitumizwa hanze bibe ari ibiri ngombwa gusa.

Byagarutsweho na Minisitiri w'Intebe, Dr. Eduard Ngirente ubwo yagezaga ku nteko ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya guverinoma mu rwego rw'ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na bamwe mu bagize guverinoma barimo Minsitiri w'imari n'igenamigambi na Minisitiri w'ubuhinzi, yabanje kugaragaza ishusho rusange ry'ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'amahanga aho muri rusange agaragaza ko bugenda bwiyongera.


Minisitiri w'intebe avuga ko hakiri byinshi byo gukora mu kugabanya icyuho mu bucuruzi n'amahanga, aho iki cyuho ngo cyazamutse kikagera ku 6,9% mu 2021 kuko cyavuye ku madorali ya amerika miliyari 1 na miliyoni 983 mu 2020 kigera kuri miliyari 2 na miliyoni 120 muri 2021.

Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rufite yo kuzamura ubukungu muri rusange, Minisitiri w'intebe avuga ko buri munyarwanda asabwa kongera umuhate mu byo akora.


Gysa Abasenateri n'abadepite n'ubwo bashima ingamba ziriho n'ibimaze kugerwaho muri rusange, bavuga ko hari ibikwiye kongerwamo imbaraga no kunozwa.

Ubukungu bw'u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ki gipimo cya 6,2% muri uyu mwaka tugiye kwinjira wa 2023, uyu dusoza bwazamutse ku kigero cya 6,8%.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi bw'u Rwanda n'amahanga buri ku kigero cya 53% w'umusaruro mbumbe w'igihugu, ibyoherwa mu mahanga biri ku kigero cya 19,1% n'ibitumizwayo biri ku kigero cya 34,7%.

Mu ngengo y'imari ya 2021/2022 umusoro winjiye ukomotse ku bucuruzi bwambukiranya imipaka wageze kuri miliyari 133 z'amafaranga y'u Rwanda bingana na 7.1% by'imisoro yose yakusanyijwe mu gihugu.


Paul Rutikanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano