AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #Kwibuka30

Yanditswe Apr, 10 2024 11:58 AM | 145,874 Views



Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije Abayisilamu ko n’ubwo bizihiza Umunsi Mukuru Eid al-Fitr, bagomba kuzirikana ko Abanyarwanda bari mu bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabibwiye Abayisilamu bari bateraniye muri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatatu, bitabiriye Isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr no gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan.

Guverineri Mugabowagahunde yashimiye Abayisilamu uko bitwaye muri uku kwezi basoje, abasaba gukomeza ubumwe bwabo ndetse anabibutsa ibihe byo #kwibuka30.

Ati “Ibyishimo bibe ibyishimo bijyana n’igihe turimo kidasanzwe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abayisilamu bo mu Karere ka Musanze bagaragaje ko basobanukiwe ibihe u Rwanda rurimo kandi bizeza ko nubwo ari umunsi w’ibyishimo bakomeza kwitwararika no kuzirikana ibikorwa biranga iki cyumweru.

Umwe mu baganiriye na RBA yagize ati “Imyaka 30 ni myinshi, Abayisilamu bazi aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, uyu munsi aba ari uwo kwishima ariko tugomba kwifatanya n’igihugu muri rusange tugendera ku mabwiriza ajyanye n’icyunamo.”

Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan cy’uyu mwaka cyatangiye ku wa 11 Werurwe, gisoza ku wa 10 Mata 2024.

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya