AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Guverineri Dushimimana yagaragaje ko u Rwanda rutazahwema kugaragariza amahanga ukuri ku mateka ya Jenoside

Yanditswe Apr, 10 2024 17:02 PM | 233,940 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero bavuga ko bafite byinshi byo kubwira Isi, cyane abitiranya jenoside n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Tariki 10 Mata ni yo aka Karere gateguraho ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komine Satinsyi, Ramba, Kibirira, zahoze muri Sous Perefegitura ya Ngororero na Gaseke yari muri Sous Perefegitura ya Kabaya, ni hamwe mu hagaragaza ibimenyetso by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe kandi ukageragezwa.


Ayinkamiye Francoise na Rurangwa Appolinaire bavuga ko ubwabo bafite ubuhamya batangariza abagisanisha iyi Jenoside n’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda. 

Bavuga ko umugambi wa Jenoside kandi wateguwe mu kubiba ingengabitekerezo yayo kugeza mu bana bato.

Ubuhamya bwabo bugaragaza ko guhera mu 1990 Abatutsi batotejwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi, ariko mu 1994 biba indunduro aribwo umugambi wa Jenoside wakozwe ku buryo bweruye.

Hari icyifuzo ko hakongerwa imbaraga mu gusakaza amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hakibandwa ku bakiri hirya no hino ku Isi. 

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko Leta y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kugaragariza amahanga ukuri kuri aya mateka mabi, imwe mu nzira zikoreshwa zikaba ari ububanyi n’amahanga, hakaba hariho ubuvugizi bukorwa ngo ibihugu bishyireho amategeko akumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Tariki 10 Mata mu Karere ka Ngororero ifite amateka y’uko ari bwo Interahamwe zagose Abatutsi bari barahungiye mu nzu yitwaga ingoro ya Muvoma bizeye ubutabazi.

Kuri ubu urwibutso rw’Akarere ka Ngororero ruruhukiyemo abagera ku bihumbi birenga 8 biganjemo abishwe kuri iyi tariki.

Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya