AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Giants of Africa: Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika guteza imbere umugabane wabo

Yanditswe Aug, 13 2023 19:09 PM | 79,541 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko gutangira gukora ibikomeye no gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Giant of Africa umaze ushinzwe.

Masai Uhiri washinzwe uyu muryango avuga ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kuba ibihangange.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko kudahora rwibutswa ahubwo ko iki ari cyo gihe cyo kuba ibirangirire kandi ko ari amahitamo yabo.

Perezida Kagame kandi yasabye uru rubyiruko kuba kuba umwe nk’ Abanyafurika kandi ko bagomba kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera kubyo bifuza.

Kwizihiza imyaka 20 y’ umuryango Giants of Africa byahuriranye kandi n’ iserukiramuco rizamara iminsi irindwi, aho urubyiruko rurenga 250 ruturutse hirya no hino muri Afurika bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’ inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubakarishya muri uyu mukino.

Kuri iki Cyumweru kandi, Umuyobozi Mukuru wa Giants of Africa Masai Ujiri arikumwe na minisitiri wa Siporo Aurrore Mimosa Munyagaju bafunguye ku mugaragaro ikibuga cy’ umukino wa Basktball mu karere ka Rwamagana.

Giants Of Africa ni umushinga ufasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo muri basketball, ukaba ukorera mu bihugu 16 bya Afurika.

Perezida Kagame yahawe umwenda wa Giants of Africa nk'Umuyobozi uharanira iterambere rya siporo ku Mugabane wa Afurika.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Ij2i2B8hczM" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

Fiston Felix Habineza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze