AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Gen. James Kabarebe yagiranye ibiganiro n'abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint Ignace

Yanditswe Jan, 25 2023 18:53 PM | 8,336 Views



Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano General James Kabarebe yagiranye ibiganiro n'urubyiruko rw'abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint Ignace riherereye Kibagabaga mu karere ka Gasabo.

Ni ibiganiro byibanze ku butwari bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu.

General James Kabarebe aganira n'aba banyeshuri yagarutse ku bwitange bwaranze ingabo zari iza RPA kugirango uyu munsi u Rwanda rube ari igihugu giha amahirwe buri wese.

Muri ibi biganiro General James Kabarebe yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe kuko rufite igihugu kirutekerezaho uko bwije n'uko bukeye.

Yibukije uru rubyiruko kandi ko benshi mu banyarwanda bakuze ari impunzi bitewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ibi ariko ngo ntibyatumye abanyarwanda mu bihugu bitandukanye bari barahungiyemo badashyira hamwe ari nabyo byaje kuvamo amahirwe kuri ubu urubyiruko rw'u Rwanda rufite ariyo gihugu.

Generali James Kabarebe yavuze ko kandi urubyiruko rukwiye kumenya nyabyo agaciro k' igihugu mu rwego  rwo gukomeza kukirinda.


Mbabazi Dorothy 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général