AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Gakenke: Hibutswe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari sous-préfecture ya Busengo

Yanditswe Apr, 11 2024 17:41 PM | 86,102 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari sous-préfecture ya Busengo bavuga ko bataheranwe n'agahinda bashoboye kwiyubaka babikesheje ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Mukankusi Virginia warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari sous-préfecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke avuga ko kuharokokera byari nk'igitangaza kuko abavandimwe be bahiciwe Kandi barahahungiye bizezwa ko bagiye gucungirwa umutekano.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Busengo bavuga ko n’ubu hari abatarabona ababo bishwe kugirango babashyingure mu cyubahiro, bakaba basaba abafite amakuru kuyatanga.

Imibiri 103 niyo imaze kuboneka y'Abatutsi biciwe kuri sous-préfecture ya Busengo yari igizwe n'amakomine 4, ikaba iruhukiye mu Rwibutso rw'Akarere ka Gakenke rwa Buranga. Hari kandi n'indi mibiri 4 iherutse kuboneka biteganyijwe ko nayo izashyingurwa mu cyubahiro.

Hon Muhakwa Valens yashimiye abakomeje gutanga amakuru y'abazi ahakiri imibiri itarashyingurwa ariko ko n'abatari bayatanga bakwitura uwo mutwaro.

Uretse Abatutsi biciwe muri sous-préfecture ya Busengo abandi barenga 500 bapakijwe imodoka babeshywa ko bahungishijwe muri Zaire ahubwo bajyanwa kwicirwa mu nyubako yahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, yahindutse Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze.


Ally Muhirwa




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya