AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Ambasaderi Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Indonesia - Amafoto

Yanditswe Dec, 01 2022 13:13 PM | 227,691 Views



Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye uhagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Indonesia, yashyikirije Perezida w'iki gihugu Joko Widodo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. 

Ni umuhango ibi wabereye mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 mu biro by'umukuru w'igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru.

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye usanzwe afite icyicaro muri Singapore, igihugu gituranye na Indonesia, yashyikirije Perezida wa Indonesia ubutumwa burimo n'intashyo bwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame anamushimira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Yanamubwiye ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka mu kurushaho gukomeza umubano w'ibihugu byombi ushingiye ahanini ku bucuruzi.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yashimiye Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye anamugezaho ubutumwa bw'ishimwe ku kuba u Rwanda rwaritabiriye inama y'ibihugu bikize ku isi byibumbiye mu Muryango wa G20 iherutse kubera i Bali muri iki gihugu.

Perezida Widodo kandi na we yavuze ko igihugu cye cyiteguye kurushaho gukomeza umubano n'u Rwanda.

Indonesia yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n'ikawa.

Ambasaderi Uwihanganye agiye guhagararira u Rwanda muri Indonesia mu gihe nanone abakuru b'ibihugu byombi bari baherutse kugirana ibiganiro byabereye muri Indonesia ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama y'Umuryango w'ibihugu bikize ku isi izwi nka G20 yabereye muri Indonesia mu kwezi gushize.

Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.

Perezida Kagame ubwo yari muri Indonesia yagiranye ibiganiro na Perezida w'iki gihugu Joko Widodo byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi.


Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage