AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

G20 Indonesia: Perezida Kagame yahuye n'abayobozi batandukanye - Amafoto

Yanditswe Nov, 14 2022 18:09 PM | 134,489 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayobora Akanama k'Abakuru b'Ibihugu gashinzwe icyerekezo cy'Urwego rw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (African Union Development Agency, AUDA-NEPAD) ari i Bali muri Indonesia aho yitabiriye inama ya y'ibihugu 20 bikize ku isi izwi nka G20.

Iyi nama ni iya 17 y'uyu muryango wa G20 ikurikira iheruka yabereye i Roma mu Butaliyane, ikaba izaba tariki ya 15–16 Ugushyingo 2022.

Kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani Fumio Kishida baganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira umubano n'ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo harimo kugabanya ingaruka ziterwa n'ihindagurika ry'ikirere, guteza imbere ibikorwa remezo ndetse n'ibikorwa by'iterambere rusange.

Perezida Kagame kandi ari kumwe na Macky Sall Perezida wa Senegal akaba n'umuyobozi w'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Cyril Ramaphosa Perezida wa Afurika y'Epfo na Alberto Fernández Perezida wa Argentina, yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron.

Inama ya G20 yo muri uyu mwaka wa 2022 yitabiriwe n'ibihugu bisanzwe ari ibinyamuryango by'ibi bihugu aribyo: Argentina, Australia, Brazil, Canada, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage, Ubuhinde, Indonesia ari nayo yakiriye iyi nama, Ubutaliyane, Ubuyapani, Mexique, Koreya y'Epfo, Uburusiya, Arabia Saudite, Afurika y'Epfo, Turukiya, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

Iyi nama kandi yitabiriwe n'igihugu cya Espagne nk'umutumirwa uhoraho, Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuyobozi w'Akanama k'Abakuru b'Ibihugu gashinzwe icyerekezo cy'Urwego rw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere, Umuyobozi w'Ihuriro ry'ibirwa byo mu nyanjya ya Pacifique, Umuyobozi Asosiyasiyo y'ibihugu byo mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Asia, Umuyobozi w'Umuryango Uhuriweho n'Ibihugu byo mu nyanja ya Karayibe ndetse n'ibindi bihugu bitandukanye birimo Singapore, Ubuholandi, Ukraine ndetse na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Perezida Kagame ubwo yari ageze i Bali muri Indonesia.

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani Fumio Kishida.

Perezida Kagame arikumwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron.

Perezida Macky Sall wa Senegal akaba n'umuyobozi w'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe nawe yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron.

Perezida Cyril Ramaphosal wa Afurika y'Epfo nawe yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron.

Perezida Alberto Fernández wa Argentine nawe yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron.


Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage